Abakunzi ba Etincelles FC yo mu Karere ka Rubavu, barasaba Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame kubatabarira ikipe ntimanuke mu Cyiciro cya Kabiri.
Ikibazo cya Amikoro muri iyi kipe cyafashe indi ntera ubwo iyi kipe yiteguraga guhura na Apr FC gusa ubuyobozi bw’ikipe bwakomeje kubyamaganira kure.
Kuri uyu wa Gatandatu nyuma y’umukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona yatsinzwemo na Apr FC igitego 1-0, abakunzi ba yo bamanitse ibyapa byanditseho ko batabaza Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame.
Ati: “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, turatabariza Etiencelles FC igiye kumanuka, Akarere ka Rubavu karayitereranye.”
Nyuma yo gutabaza Umukuru w’Igihugu, batabaje Guverineri w’Intara y’i Burengerazuba kuko babona Akarere katereranye ikipe.
Bagize ati: “Muyobozi w’Intara y’i Burengerazuba, muturebere impamvu ka Rubavu katereranye Etincelles.”
Amikoro make kandi yatumye iyi kipe iterwa mpaga mu mukino w’umunsi wa Gatandatu wa shampiyona yagombaga kuba yakiriye Musanze FC nyuma yo kubura Imbangukiragutabara (Ambulance).



