Bob Wine yafunguje umuhanzi wari ufungiye muri UAE

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi mu jyana ya Dancehall muri Uganda, Beenie Gunter arashimira Bobi Wine na Crysto Panda ku bufasha bamuhaye bwo kumuvana muri gereza muri Abu Dhabi.

Gunter yafashwe ashinjwa urugomo gusa we yasobanuye ko nta ruhare yagize muri ibyo yaregwagwa. Ashimangiro ko we yisanze mu mirwano yahuje abategura ibitaramo muri Dubai.

Nubwo uyu muhanzi yisobanuye ahakana urugomo yashinjwaga, yaje gufungwa hafi ukwezi kose mbere y’iko afunguzwa na Bobi Wine.

Uyu muhanzi avuga ko yari amaze hafi ukwezi afunzwe kandi arengana, gusa icyo gihe cyose yabashije kucyihanganira kugeza ubwo yafungujwe n’abarimo Bobi Wine.

Gunter atangaza ko yatengushywe bikomeye cyane na Eddy Kenzo yari yitezeho ubufasha bwo kumufunguza. Gusa Kenzo we avuga ko yagerageje kumufasha ariko ntibyamukundira.

Bobi Wine na Crysto Panda nibo batanze ubufasha bwose bwari bukenewe kugira ngo uyu muhanzi wari wafunzwe arekurwe.

Beenie Gunter akigera muri Uganda mu minsi yashize, yagaragaye mu mashusho yishimye ndetse anasubira ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu muhanzi kandi yasabye Eddy Kenzo kujya ahuza amagambo n’ibikorwa aho kuvuga gusa ntagire icyo akora.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *