Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 23, Dylan Georges Maes yasinyiye ikipe ya FS Jelgava yo muri Lativia mu majyepfo y’Uburayi.
Ku wa mbere, tariki ya 4 Werurwe 2024, Maes, ufite imyaka 22, nibwo yasinyiye Jelgava amasezerano y’umwaka umwe.
Uyu mukinnyi yagiye nk’umukinnyi w’igenga nyuma yo gusoza amasezerano ye muri Sloveniya mu ikipe ya NK Tolmin.
Dylan ukina nka myugariro wo hagati, yabwiye Times Sport ko yishimiye kujya muri iyi kipe kandi akaba yiteguye no gutanga ibye byose.
Yagize ati: “Nishimiye ko ninjiye muri FS Jelgava. Ntegerezanyije amatsiko kuzitwara neza bishoboka muri shampiyona kandi nizeye ko nshobora no gukinira ikipe yanjye y’u nRwanda imikino mpuzamahanga.”
Maes yavukiye mu mujyi wa Ukkel mu Bubiligi, afite nyina w’Umunyarwanda, se w’Umubiligi. Maes kandi yaserukiye u Rwanda ku rwego rw’abaterengeje imyaka 20 na 23.
Yabanje gukinira SK Beveren mu Bubiligi, Sintrense na Amadora muri Porutugali, Alki Oroklini muri Kupuro, na NK Tolmin muri Siloveniya.


