Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin ukina hagati mu kibuga asatira, ari kubyina imbyino ya nyuma muri ikipe.
Muhire Kevin wagarutse muri Rayon Sports mu mwaka ushize ndetse akanayisinyira amasezerano y’igihe gito, aritegura kuyivama muri Kamena uyu mwaka.
Mu kiganiro na Radio 1, Muhire yemeje ko azagenda muri Kamena mu ikipe izaba yamuhaye amafaeanaga afatika kandi ngo iranahari gusa yirinze kuyitangaza.
Yagize ati: “Byaremejwe mu kwa Gatandatu ndagenda, ariko nk’uko nabikubwiye ibintu byose ni ibiganiro umuntu aba afite amakipe menshi aba ari kuganira nayo, ntibyabuza ko na Rayon Sports twavugana […] Aho turi kuvugana bampaye ibyo nifuza najyayo ‘ni muri Etiopia?’ Oya ‘ni hehe?’ muzabimenya vuba.”
Muhire Kevin yaherukaga gukina muri Rayon Sports mu mwaka w’imikino wa 2021-2022, aho yavuye ajya muri Kuwait ajyanywe n’umutoza Jorge Paixao wamutozaga muri Rayon Sports icyo gihe, gusa muri 2023 yongeye kugaruka muri Murera none agiye kongera kuyisohokamo.
Muhire Kevin yazamukiye mu Isonga FC yavuyemo yerekeza muri Rayon Sports amaze gukinira inshuro eshatu zitandukanye. Yakinnye mu Misiri mu Ikipe ya Misr lel-Makkasa na Saham Club yo muri Oman, mu gihe yaherukaga muri Al Yarmouk ikina mu cyiciro cya kabiri muri Kuwait.


