Umugabo yibyariye amazi nyuma yo kwishushanya igitsina cy’umugabo ku kaguru

Sangiza iyi nkuru

Umugabo wo mu gihugu cy’u Bwongereza yikururiye ibibazo mu muryango nyuma yo gukora ibintu bikino azi ko ari gutera urwenya.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mugabo utatangajwe amazina w’imyaka 34 y’amavuko, yagerageje kwigana abandi bantu bakunze kwishushanyaho ibintu bitandukanye, aho na we yishushanyijeho igitsina cy’umugabo ku kibero cy’akaguru k’imoso hanyuma akambara ikabutura akajya gutembera.
Nimugoroba atashye rero, umugore we n’abana bamusamiye hejuru kubera ibyo bo bise kubasebya, dore ko bari banabimenye ataragera mu rugo atahutse.
Ibinyamakuru bitandukanye bivuga ko umugore we n’abana 2 babanje no kumuteranira bakamukubita, bavuga ko bitari bikwiye ko akora ibyo nubwo we yumvaga nta cyo bitwaye.
Penis jambe 2 1
Ikibazo nyamukuru nticyabaye kwishushanyaho igitsina cy’umugabo, ahubwo ni uburyo yatinyutse kujya kogana n’abana bato mu kizenga rusange (Piscine) aho umugore we yibazaga abamubonaga icyo batekerezaga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ikinyamakuru metro kivuga ko uyu mugore yabonye amafoto acicikana ku mbuga nkoranyambaga yerekana umugabo we ari kumwe n’abandi bantu icyo gishushanyo kigaragara agahita afata umwanzuro wo kumuta akajya kuba ukwe kwa wenyine.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *