Depite Bamporiki yijeje Kagame ko Abanyarusizi batari inyuma ya Twagiramungu na Padiri Nahimana

Sangiza iyi nkuru

Abaturage ba Rusizi ngo ntibari inyuma y’umusaza ushaje w’umunyapolitiki cyangwa inyuma y’umupadiri w’umunyapolitiki, ubu wabaye umupagani, baba hanze y’u Rwanda barwanya leta y’u Rwanda. Ibi akaba ari ibyo Depite Bamporiki Eduard yijeje umukandida w’ishyaka RPF-Inkotanyi, Paul Kagame ubwo yiyamamarizaga mu Karere ka Rusizi kuri uyu wa 28 Nyakanga 2017.
DF0cpCQXkAAXnNM

Nubwo Depite Bamporiki atigeze atobora ngo avuge mu mazina aba yavugaga, nta wabura kumva ko yatungaga urutoki umunyapolitiki Faustin Twagiramungu ndetse na Padiri Thomas Nahimana. Aba bombi kimwe na Bamporiki ubwe bakaba bakomoka mu cyahoze ari Cyangugu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Depite Bamporiki ubwo yafataga ijambo muri uku kwiyamamaza kw’umukandida wa RPF, Paul Kagame, yamushimiye ko yabashije guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse akanacyura impunzi z’Abanyarwanda zari zaratorongereye mu mashyamba ya Congo. Yongeyeho ko ubu ubumwe n’ubwiyunge bumaze gutera intambwe ishimishije mu Banyarwanda.
DF0crD6W0AYjwkF

Naho umukandida wa RPF mu ijambo yagejeje ku baturage ba Rusizi, nawe yabijeje ko nibamutora atazabatererana kimwe nuko nta gace k’u Rwanda azatererana.

Yagize ati: “Nimumara gutora Umukandida wa FPR, ntabwo tuzabatererana. Nta gace k’u Rwanda dushobora gutererana.Ntawe dusiga inyuma.” Yakomeje agira ati: “Waba utuye Bugarama cyangwa ahandi hose muri Rusizi, uri umunyarwanda, kandi twese turangana mu Rwanda.”

Ati: “N’abavuga ruriya rurimi ‘Haki ya Mungu, nabo ni Abanyarwanda,… maze rero iyi myaka 23 tumaranye, yabaye imyaka yo kongera kubaka igihugu gishya, ubu dufite u Rwanda rushya, muri bashya rero.
DF0ctVhXoAAsSi2

Umukandida paul Kagame yabwiye abari bitabiriye iki gikorwa cye cyo kwiyamamaza ko nyuma y’iyi myaka 23 ishize politiki y’u Rwanda yahindutse itakimeze nka mbere, asaba abaturage kuzatora bashaka iterambere, ubuzima bwiza, uburinganire, umutekano n’ibindi byiza.

Ati: “Turashaka ko amashanyarazi agera kuri buri muryango, iterambere rikatugeraho twese. Turashaka guteza imbere ubukerarugendo hano ku Mashyuza, mwese mukabyungukiramo.”

Paul Kagame kandi yabwiye Abanyarusizi ko ibyiza u Rwanda rukora ntawe biba bigamije gushimisha. Ati: “Nitwe ubwacu tubyikorera, nitwe biteza imbere.”

Umukandida wa RPF yasoje ashimira Abanyarusizi ko bihaye umutekano, abasaba gukomeza kuba abaturanyi beza b’ibihugu by’ibituranyi bagahahirana, abizeza ko Atari bwo bwa nyuma abasuye azasubirayo kubashimira no kubagisha inama ku kuntu bakomeza gutera imbere.


Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *