Guverinoma y’u Bwongereza yongeye gutsindwa na Sena y’icyo gihugu, mu mushinga wayo wo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro.
Ni ku nshuro ya gatandatu Sena y’u Bwongereza yatumaga uriya mushinga utsindwa, ibisobanuye ko kugeza ubu muri iki cyiciro leta imaze gutakaza amajwi yose icumi kuri uwo mushinga w’itegeko.
Leta y’u Bwongereza yazanye uwo mushinga w’itegeko, nyuma yuko gahunda yayo yo guca intege abagera mu Bwongereza bambukiye mu mato (ubwato) matoya banyuze mu muhora wa ‘English Channel’ ikabohereza mu Rwanda, itambamiwe n’inkiko.
Urukiko rw’Ikirenga mu mwaka ushize rwanzuye ko iyo gahunda inyuranyije n’amategeko, ruvuga ko ishobora gutuma habaho guhonyora uburenganzira bwa muntu.
Byari nyuma yo kugaragaza u Rwanda ruzakira bariya bantu nk’igihugu kidatekanye.
Mu kwirinda ibindi birego mu nkiko, leta y’u Bwongereza yakoze uyu mushinga w’itegeko yise ‘Safety of Rwanda Bill’, mu rwego rwo kugaragaza ko u Rwanda ari igihugu gitekanye. Ni umushinga kandi wari ugamije kugabanya ubushobozi bw’inkiko bwo kuburizamo gukura mu Bwongereza abasaba ubuhungiro, zishingiye ku ngingo z’uburenganzira bwa muntu.
Kugeza ubu abadepite b’u Bwongereza bamaze guha umugisha umushinga wa ririya tegeko, gusa uza kwitambikwa n’abagize Sena ahanini bitewe n’uko abenshi muri bo atari abo ku ruhande rw’ishyaka riyoboye Guverinoma.
Inkuru ya BBC ivuga ko ku wa Gatatu, abasenateri bashyigikiye ivugurura n’ubwiganze bw’amajwi 89, kugira ngo inkiko zemererwe gusuzuma ugutekana k’u Rwanda.
Mu gushyigikira iyo mpinduka, Senateri Douglas Martin Hogg wo mu ishyaka rya Conservative yavuze ko “biteje akaga cyane kubuza abantu “kwiyambaza inkiko”.
Umunyamategeko wo ku rwego rwo hejuru muri leta, Senateri Stewart, we yavuze ko hariho ukubungabunga guhagije, kandi ko ivugurura “ryabangamira byuzuye” intego z’uwo mushinga w’itegeko.
Sena yanashyigikiye guhindura amagambo yo muri uwo mushinga w’itegeko kugira ngo hemerwe ko hashobora gutangwa ibirego mu nkiko igihe umuntu yumva ko yiswe mukuru kandi atari byo.
Leta y’u Bwongereza yavuze ko itazimurira mu Rwanda abana badafite umuntu mukuru bari kumwe na we, ariko Senateri Lister yavuze ko uburyo bwo gusuzuma imyaka “ntibwizewe na gato”.
Yavuze ko ivugurura rye rizagabanya cyane ibyago by’uko abana batari kumwe n’umuntu mukuru bakoherezwa mu Rwanda.
Senateri Sharpe, akaba n’umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yemeye ko “bigoye mu buryo bwihariye” kumenya imyaka ariko avuga ko “tugomba guca intege abantu bakuru biyita abana babizi [ko atari abana]”.
Andi mavugurura yashyigikiwe n’abasenateri yabuza ko abantu bakwimurwa igihe bigaragaye ko mbere bafashije Ingabo z’u Bwongereza mu mahanga, cyangwa bigeze gukorerwa ubucakara bwo muri iki gihe n’icuruzwa ry’abantu.
Igihe abasenateri bazaba barangije gusuzuma uyu mushinga w’itegeko, uzasubira mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, aho leta ifite ubwiganze ndetse birashoboka ko uzaburizamo izo mpinduka.


