Ibihugu bya Niger, Mali na Burkina Faso, ku wa Kane, nyuma yo gushinga ihuriro Alliance of Sahel States (AES), byatangaje ko byashinze umutwe w’ingabo uhuriweho kugira ngo bahangane n’ibibazo by’umutekano bibyugarije biterwa n’imitwe y’iterabwoba.
Nk’uko ibiro ntaramakuru bya Niger byabitangaje, kuwa Kane, itariki 7 Werurwe, abayobozi b’ibihugu bitatu babitangaje ku wa Gatatu mu gusoza inama yabo ya mbere yabereye mu murwa mukuru wa Niger, Niamey.
Muri iyo nama, Gen. Moussa Salaou Barmou, Umugaba Mukuru w’ingabo za Niger, yavuze ko ingabo zifatanyije “zizatangira ibikorwa vuba bishoboka” kugira ngo zikemure ibibazo by’umutekano mu turere dutatu, twibasiwe cyane n’imitwe y’iterabwoba yitwaje intwaro.
Barmou yavuze ko ingabo zashoboye gutunganya “uburyo bw’imikorere” buzazifasha kugera ku ntego zazo.
Ati: “Twizeye ko n’imbaraga z’ibihugu byacu bitatu zishyizwe hamwe, zizabasha gushyiraho umwuka w’umutekano uhuriweho, intego nyamukuru y’ibibazo by’ibihugu byacu ndetse n’abaturage bacu batandukanye mu gushaka amahoro n’umutekano”.
AES yashinzwe muri Nzeri, n’amasezerano yo kwirwanaho hagati ya Burkina Faso, Mali na Niger.
Abayobozi b’ingabo bavanyeho guverinoma zatowe muri ibyo bihugu bitatu hagati ya 2020 na 2023.
Ibihugu bitatu bifite ikibazo cy’umutekano muke, aho imitwe y’iterabwoba ifitanye isano na al-Qaeda na Daesh / ISIS yavuye muri Mali ikajya mu baturanyi bo mu karere ka Sahel.


