Inzego z’umutekano za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) zafashe itsinda ry’abantu bagaragajwe nk’ ‘“abagambanyi” kandi bakorana n’inyeshyamba za M23 muri Kivu y’Amajyaruguru.
Nk’uko Ibiro Ntaramakuru bya Congo (ACP) bibitangaza, ngo aba ni abanyapolitiki ndetse n’abaturage basanzwe. Itavuze umubare wabo, ACP, isobanura ko amakuru ava mu nzego z’umutekano, yemeza ko abo bantu bari bamaze igihe bakurikiranwa n’inzego z’ubutasi kandi ko bakoranaga bya hafi n’ihuriro ry’Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’abaterabwoba b’umutwe wa M23 .
Kuva imidugararo yatangira mu burasirazuba bwa DRC, humvikanye amajwi yo kwamagana “ubufatanyacyaha n’ubugambanyi” haba mu baturage ndetse no mu banyapolitiki.
Bavuga ko mu rwego rw’iperereza riherutse gukorwa, Jimmy Nziali, umuvugizi w’umusivili wa guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru hamwe n’abakozi bamwe b’ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza (ANR) bafashwe nyuma bimurirwa i Kinshasa bashinjwa guha amakuru M23.
N’ubwo Minisitiri w’intebe wungirije Jean-Pierre Bemba yasabye ihagarikwa ry’igihano cy’urupfu mu gihe cy’ubugambanyi, amakuru agera kuri ACP avuga ko abafashwe bose bazashyikirizwa ubutabera buzagena iherezo ryabo.


