Umunyamabanga w’Umuryango w’Abibumbye (UN) Antonio Guterres),yagaragaje ko miliyali z’abagore n’abakobwa babura ubutabera bakanakorerwa ivangura.
Ejo kuwa Kane tariki ya 7 Werurwe 2024,i New York, muri Amerika umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, yatangaje ko miliyari z’abagore n’abakobwa ku isi bakomeje kurenganywa bakanakorerwa ivangura.
Yabivuze mu rwego mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’uburenganzira bw’umugore, wizihizwa ku ya 8 Werurwe buri mwaka.
Guterres yagize ati: “Miliyari z’abagore n’abakobwa bahawe akato kandi bakanahura n’akarengane, ibintu avuga ko biteye isoni.Gusa ashimira intambwe abagore n’abakobwa ku isi bakomeje gutera mu guharanira uburinganire n’ubwuzuzanye.
Yakomeje agira ati:Abagore n’abakobwa bateye intambwe ishimishije mu gukuraho inzitizi ku myumvire yo hambere yakumiraga iterambere rye.”


