Yanditse kuri facebook ko ashaka kwiyahura baramukwena, bukeye babona amafoto ye yapfuye

Sangiza iyi nkuru

Umusore w’imyaka 21 y’amavuko wo muri Zambia yatunguye abantu nyuma yo gusangiza inshuti ze zo ku rubuga rwa facebook ko ashaka kurangiza ubuzima bwe ku isi bakamukwena, nyuma y’akanya gato bakabona amafoto acicikana ari mu kagozi yamaze gupfa.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

9316b259 ec2c 41ae a5bc 8ece752fd7c3
ku itariki ya 21 nibwo yashyizeho ifoto ye avuga ko ashaka kwirangiza

Uyu musore witwa Mpanjilwa Mulwanda yamenyesheje abantu kuri facebook ko ashaka gupfa ku itariki ya 21 uku kwezi, abantu bagira ngo ni imikino ndetse baramuseka abandi bamuzi baramutuka, abandi bakamugira inama yo kubikora vuba vuba bazi ko Atari bubikore, hanyuma ku itariki ya 24 amafoto ye akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga yapfuye ari mu mugozi mu giti.

Capturek
M bere yo kwimanika yabanje gutanga abagabo

Umwe mu bamubwiraga ngo yatinze bamukangurira gukora ibyo ashaka vuba vuba witwa Mpumaya, yamaze kumenya amakuru ko uwo musore wajyaga akunda kubasetsa yapfuye yiyahuye avuga ko byamwigishije isomo.

ma
Ku itariki ya 24, ni bwo yerekanye ifoto ijosi rye riri mu mugozi munsi yandikaho ngo birarangize (Iherezo)

Captureo 1

Yagize ati”yanditse ku rukuta rwe ko agiye kurangiza ubuzima bwe ndamubwira ngo nagire vuba nziko ari imikino, ariko ubu namaze kumenya ko ngomba kuzajya nkangurira abantu kongera akabaraga mu rukundo n’amahoro aho kubakangurira gukora ibibi nubwo naba ntabikuye ku mutima.”

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

na 1
Ku itariki ya 24, ni bwo bamusanze mu mugozi yimanitse

Uyu musore yatunguye abantu ku buryo yahisemo kubanza gusangira amakuru inshuti ze za facebook ariko na none atungurana ubwo yabishyiraga mu bikorwa kandi yari asanzwe afatwa nk’umunyarwenya bityo n’ubundi bakaba babifashe k’urwenya.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Gentille@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *