Kazungu Denis wari ukurikiranyweho ibyaha 14 urukiko rwamukatiye gufungwa burundu.Mu byaha ashinjwa harimo kuba yarishe abantu nawe yiyemereraga.
Kazungu Denis yari akurikiranyweho ibyaha 14 birimo icy’ubwicanyi buturutse ku bushake n’iyicarubozo ndetse no gusambanya abagore ku gahato.
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye Kazungu gufungwa burundu , nyuma y’uko urubanza rwe rwari rumaze gusubikwa inshuro eshatu.
Tariki ya 5 Mutarama 2024,nibwo uru rubanza rwasubitswe bwa mbere biturutse ku busabe bw’Ubushinjacyaha kuko yari afite imanza ebyiri basaba ko zahuzwa,tariki ya 12 Mutarama 2024, nabwo rurasubikwa biturutse ku nzitizi zatanzwe n’abunganira uregwa z’uko batinze kubona dosiye.
Indi nshuro nabwo rwarasubitswe bitewe nuko Me Murangwa Faustin,Umunyamategeko wa Kazungu yabwiye urukiko ko yabonye dosiye tariki ya 9 Mutarama 2024, bityo bitewe n’uburebure bwa dosiye akeneye umwanya kugira ngo ayisome.
Kuri uyu wa Gatanu taliki 8 Werurwe 2024 rero nibwo uyu Denis yakatiwe gufungwa burundu nyuma y’uko ahamijwe ibyaha 10.Yemera ko yabikoze mu bihe bitandukanye, ibyinshi yabikoreye aho yari acumbitse, mu kagari ka Busanza, Umurenge wa Kanombe mu karere ka Gasabo.



One Response
Kazungu Denis yakatiwe gufungwa burundu
Igifungo kazunguya hawe nibyahayakoze koko yarakwiye igifungo cyaburundu.