Burundi: Bitarenze icyumweru ,Perezida Nkurunziza araba yavuye ku butegetsi

Sangiza iyi nkuru

Inama y’igihugu cy’u Burundi ishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’Arusha yo kugarura amahoro n’ubwiyunge muri iki gihugu (CNARED), yahaye Perezida Pierre Nkurunziza itariki ntarengwa yo kuba yamaze kwegura ku mwanya w’umukuru w’igihugu
Tariki y 26 Kanama uyu mwaka ngo niyo tariki ntarengwa Perezida Nkurunziza agomba kuba yamaze kuva ku buyobozi bw’igihugu.
Pierre nkurunziza
Mu nama iherutse kubera Addis Abbaba muri Ethiopia iyobowe n’abagize Iyi nama ishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro n’ubwiyunge mu gihugu cy’u Burundi (CNARED) ndetse n’abo mu mashyaka atavuga rumwe na Leta, yemeje ko hagomba kubahirizwa amasezerano y’Arusha bari baragiranye na Nkurunziza.
Mu itangazo uyu muryango washyize ahagaragara kuri uyu wa 18 Kanama 2016 dukesha ikinyamakuru Bujanews, riravuga Léonard Nyangoma, Perezida w’uyu muryango yavuze ko , ko Perezida atagomba kujya hejuru y’amategeko cyangwa ngo abangamire ibigenwa n’itegeko Nshinga, bityo Nkurunziza na we akaba agomba kubahiriza ibikubiye mu masezerano y’Arusha.
Yabwiye Radio Ijwi ry’Amerika ati : “Twese tuzi ko Perezida Nkurunziza ari ku mwanya w’ubuyobozi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuko yari yarangije manda ze ebyiri agenerwa n’itegeko Nshinga. Niyo mpamvu itariki twatanze igomba kubahirizwa.”
nyangoma
Iyi tariki ya 26 Kanama, yemejwe nk’itariki Perezida Nkurunziza agomba kuzaba yujujeho imyaka 10 ihwanye na manda ebyiri, dore ko manda ya kabiri yayirahiriye tariki 26 Kanama 2010.
Nyangoma yatangaje ko ku ruhande rwe , asanga hazakorwa ibishoboka byose Perezida Nkurunziza agakurwa ku buyobozi.
CNARED, ishinja Perezida Nkurunziza kuba nyirabayazana w’ibibazo byugarije abaturage , by’umutekano watumye bamwe bahasiga ubuzima , abandi bagahunga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *