Afrika y’Epfo: Abantu 2 bapfiriye kuri stade umukino urakomeza

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’umujyi wa Johannesburg yavuze ko abantu babiri bapfuye abandi 19 bakomerekera mu mpanuka yabereye kuri sitade nini kurusha izindi muri Afurika y’Epfo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyo mpanuka yatewe n’imodoka yahiye amakipe abiri yo mu nkengero za Soweto, Kaizer Chiefs na Orlando pirates zahuriraga mu mujyi wa Johannesburg. Orlando Pirates yavuze ko abantu bagerageje kubyigana binjira mu miryango ya sitade ya FNB yakira abantu ibihumbi 87 (87.000).
Ku rundi ruhande, abategetsi batanze uruhushya rwo gukomeza umukino, naho umuyobozi ushinzwe urwego rw’umutekano wa rubanda, Michael Sun yavuze anyuze ku rubuga rwa Twitter ko, imiryango yose ya sitade yari ifunguye kugira ngo ikivunge cy’abantu gishobore gucungwa kandi ko ibintu byaje gusubizwa mu buryo.
Ibiro ntaramakuru, Reuters byavuze ko amashusho yerekanaga umukino Kaiser Chiefs yaje no gutsindamo 1-0, atagaragazaga impagarara zikomeye.
Iyi mpanuka yabereye kuri sitade nini muri kiriya gihugu, iyo Nelson Mandela yavugiyemo imbwiraruhame ye ya mbere amaze gufungurwa muri gereza mu 1990, nyuma y’imkaka 27. Ni nayo yakorewemo imihango yo gusezera Bwana Mandela mu 2013.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri 2010 yongeye gusubirwamo kubera imikino y’igikombe cy’isi, aho yari izwi nka Soccer City iza no gukinirwaho umukino wa nyuma wahuje Esipanye n’ubuholandi.
Mu kwezi kwa Kane 2001, abafana 43 barapfuye bazize impanuka na none yabaye Kaizer Chiefs ikina na Orlando Pirates kuri sitade ya Ellis Park i Johannesburg.
 
Nsengimana@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *