Igihugu cya Autrichia cyirukanye abadiplomate babiri b’u Burusiya ku butaka bwacyo kivuga ko bakoze ‘ibitajyanye n’imyitwarire y’abadiplomate’.
Yabahaye igihe cy’icyumweru kimwe ngo babe bavuye ku butaka bwayo nkuko byatangajwe na minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Autrichia kuwa Gatatu.
Kugeza ubu abadiplomate b’ Burusiya Autrichia imaze kwirukana ku butaka bwayo bamaze kuba 11 kuva mu 2020. Bose birukanywe mu bihe bine bitandukanye.
Ntibiramenyekana niba ibikorwa byatumye birukanwa bifitanye isano. Abategetsi bavuze ko ukwirukanwa kw’abambere byari bifitanye isano n’ibikorwa by’ubutasi ariko minisiteri y’ububanyi n’amahanga nta byinshi yatangaje.
Mbere y’uko Autrichia itangaza ko birukanywe, u Burusiya bwari bwamaze kuvuga ko na bwo buri bubihimureho.
Ibiro ntaramakuru by’u Burusiya, RIA, byatangaje ko minisiteri yabwo y’ububanyi n’amahanga yavuze ko icyemezo cya Autrichia nta shingiro gifite.
Ambasade y’u Burusiya i Vienna yatangaje ko irakajwe n’icyo gikorwa.
Ubushize, Autrichia yirukana abadiplomate b’ Burusiya, bwihimuye na bwo bwirukana abadiplomate bayo bari i Moscow.


