Guverinoma ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yatangaje ko ifite gahunda yo gukuraho VISA ku bantu benshi babangamira amahoro arambye binyuze mu kwakira no gutanga ruswa.
Amakuru avuga ko hashingiwe ku ngingo ya 212 (a) (3) C) y’Itegeko rigenga abinjira n’abenegihugu, rikumira ababangamira amahoro, batazajya bemererwa kubona viza Amerika.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika ejo kuwa Gatatu taliki 13 Werurwe 2024, yavuze ko ibyo bireba abantu bamwe ku giti cyabo bitareba guverinoma ya Sudani yepfo.Kuva mu mwaka wa 2011, Sudani y’Amajyepfo yakomeje kuba igihugu cyugarijwe n’umutekano muke n’ubukene.
Nk’uko Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika ibigaragaza, ruswa ikabije ni kimwe mu bikomeje gutuma iki gihugu kisanga mu bihugu bikennye.Mu kugifasha mu iterambere Amerika ivuga ko yashyizeho uburyo bwo kujya iha VISA umuntu wese wo muri iki gihugu bigaragara ko ashyira ukuboko kwe mu kurwanya akarengane na ruswa.


