Blinken na Ruto bashyize akadomo ku mwanzuro wo kohereza abapolisi muri Haiti

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Kenya, William Ruto, yatangaje ko iki gihugu kizakomeza gahunda yo kohereza abapolisi bo guhosha no kuburizamo ihohoterwa rikomeje gukorwa n’agatsiko k’amabandi gakomeje kujujubya umujyi wa Port-au-Prince muri Haiti.

Mu nyandiko Ruto yanditse ku rubuga rwa X, yahoze ari Twitter, yavuze ko we n’umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Antony Blinken bagiranye ikiganiro kuri uyu wa Gatatu taliki 13 Werurwe 2024 bemeranywa ko gahunda yo kohereza abapolisi muri Haiti igomba gukomeza.

Ruto ati: “Nijeje umunyamabanga wa Amerika Blinken, ko Kenya yiyemeje kohereza abapolisi muri Haiti bahuriyeho n’ingabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe umutekano muri Haiti kugira ngo amahoro n’umutekano bigaruke.”

Ku wa kabiri, umunyamabanga mukuru w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, Korir Sing’oei, yatangaje ko Kenya yahagaritse kohereza abapolisi bayo 1.000 kugeza igihe undi mwanzuro uzafatirwa. Ibi byatangajwe nyuma uko Minisitiri w’intebe wa Haiti, Ariel Henry, avuga ko yeguye.

Mu kwakira umwaka ushize, Kenya yari yatangaje ko igiye kohereza abapolisi muri Haiti, ariko Urukiko rukuru rwo muri iki gihugu muri Mutarama rwemeje ko binyuranyije n’Itegeko Nshinga, kubera ko nta masezerano yerekeranye no kohereza inzego z’Umutekano hagati y’ibihugu byombi.

Ruto yavuze ko we na Ariel Henry bari bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Kenya na Haiti ku ya 1 Werurwe, bikuraho inzitizi zose zaburizagamo iyo gahunda.

Muri Haiti kugeza ubu urugomo rwakajije umurego kuva ku ya 29 Gashyantare, aho abantu bitwaje imbunda batwitse sitasiyo za polisi, bafunga ibibuga by’indege mpuzamahanga ndetse bagaba igitero kuri gereza ebyiri nini zo muri icyo gihugu, barekura imfungwa zirenga 4000.

Hapfuye abantu benshi, kandi abarenga 15.000 ni abadafite aho baba nyuma yo guhunga uturere bagabweho igitero utu dutsiko tw’amabandi. Ibiribwa amazi biragenda bigabanuka kandi icyambu kinini mu murwa mukuru wa Port-au-Prince gikomeje gufungwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *