Nyuma yo gukatirwa urwo gupfa ubuzima bwa Mwangachuchu buri kugerwa ku mashyi

Sangiza iyi nkuru

Umwunganizi wa Mwangachuchu, Thomas Gamakolo, avuga ko ubuzima bwe bugenda bwangirika buri munsi kugeza ubwo magingo aya burimo kugerwa ku mashyi.

Maà®tre Thomas Gamakolo, wavuganye n’itangazamakuru rya Mediacongo, yemeza ko gufungwa kwa Mwangachuchu bikomeje kumwangiriza ubuzima bitewe n’imibereho yahuriye na yo muri gereza ikamufatanya n’uburwayi asanganywe.

Yasabye urukiko rw’iremezo, ko yarekurwa by’agateganyo cyangwa agafungirwa mu rugo we kugira ngo yemererwe kwivuza neza.

Ati: “Ubuzima bwe bumeze nabi cyane, cyane cyane ko atigeze yemererwa kubonana na muganga.Turasaba ko yarekurwa by’agateganyo cyangwa agafungirwa mu rugo, kugira ngo yemererwe kwivuza. Kumufunga muri gereza ni nko kumwica buhoro buhoro.”

Taliki ya 10 Kamena 2023, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nibwo rwakatiye urwo gupfa Edouard Mwangachuchu nyuma yo kumuhamya icyaha cy’ubugambanyi.

Ni nyuma y’uko yari amaze igihe aburanishwa ku byaha birimo no gukorana n’inyeshyamba za M23 Kinshasa.Ubwo yaburanishwaga kuri ibi byaha, Umucamanza yamukatiye urwo gupfa ndetse anacibwa ihazabu ingana na miliyoni 100 z’amadolari ya Amerika.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *