Minisiteri y’Ingabo ‘MINADEF’ yatangaje ko igiye gushaka igisubizo cy’uburyo abageni b’abasirikare bari mu rwego rwa Ofisiye nabo bazajya bambarirwa na bagenzi babo mu gihe bakoze ubukwe nk’uko ab’abagabo babikorerwa iyo barongoye.
Byatangajwe na Minisitiri w’Ingabo Bri.Gen Juvenal Marizamunda, ku kibazo Depite Hindura Jean Pierre yari amubajije ejo hashize ku wa kane taliki 14 Werurwe 2024 ubwo yari imbere y’Inteko.
Depite Hindura yavuze ko ubusanzwe mu gisirikare cy’u Rwanda bubahiriza uburinganire ,ariko ugasanga hari icyo bataranoza kirebana no kukuba iyo Ofisiye w’umugabo ukora ubukwe ugasanga hari bagenzi be bamugaragiye mu mwambaro w’akazi, ariko abakobwa ntibibe uko.
Yagize ati” Ko iyo ubona umusore w’umusirikare n’umukobwa w’umusirikare baba Ofisiye uw’umuhungu akorerwa ubukwe mu buryo bwa gisirikare akishima bikamunezeza, ariko umukobwa we w’umusirikare w’umu ofisiye ngo ntabwo bagenzi be bamwambarira kuko yambaye agatimba, Ibyo rwose ntabwo bikwiye.
Avuga ko umukobwa w’umusirikare akwiye kureshyeshywa na mugenzi we w’umuhungu kuko baba bari kurwego rungana mu gihe bakoze ubukwe kuko baba basangiye byinshi muri uwo mwuga.
Ati”Niba umukobwa ajya ku rugamba,akajya kuri training(amasomo),agakorana na musaza we,bagahabwa umushahara ungana , bagahabwa akazi kangana,bakagirirwa icyizere cyingana ariko byagera ku kurongora no kurongorwa hakazamo ivangura.
Kuri iyi Ngingo Depite Hindura , yemeranyijwe na Minisitiri Marizamunda ko bose bakwiye kwambarirwa,aho yasobanuye ko bagiye kubikurikirana bakabishakira umurongo ku buryo nta mpamvu yabuza abakobwa baba Ofisiye kwambarirwa kuko nabo baba barabikoreye.
Yagize ati”Ibyo Hindura avuze nibyo ntabwo nari mbizi…..ndumva nta mpamvu yababuza nabo baba barabikoreye…Ntabwo tuzabura igisubizo tuzashaka uburyo bajya babambarira nabo.
Taliki 08 Werurwe 2024, ubwo hizihizwaga umunsi w’abagore,Perezida Kagame yibukije abanyarwanda ko uburenganzira bw’umugore atari ukubumuha ahubwo abusanganwe.Byumvikana ko mu gihe aba ofisiye b’abagore bagiye bambarirwa ku munsi w’ubukwe bwabo byaba ari uburenganzira bwabo.



One Response
MINADEF igiye gushaka uko abageni ‘Ofisiye’ bazajya bambarirwa na bagenzi babo
Umuhango wagirikare ujyanye n’ubukwe umorerwa uwarongoye ntabwo ukorerwa uwarongowe keretse niba abakobwa nabo nitwa ko barongoye abasore.