Uko umuhango wose wagenze Paul Kagame yiyamamaza muri Gicumbi-REBA AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Umukandida Paul Kagame ibikorwa byo kwiyamamaza ubwo yari abisoje mu murenge wa Cyumba yahise akomereza mu wa Rutare, yose ibarizwa mu karere ka Gicumbi, Intara y’Amajyaruguru .
Kuva mu rukerera rwo ku wa 1 Kanama 2017, abaturage bagiye baturuka mu midugudu n’utugari two muri aka karere ko mu misozi miremire y’icyahoze cyitwa Byumba, bateraniye muri uyu murenge wa Cyumba na Rutare baje kwakira umukandida wabo, Paul Kagame.
Imiterere y’akarere ka Gicumbi:
Aka karere kagizwe ahanini n’icyahoze ari Perefegitura ya Byumba. Mu majyaruguru gakora ku gihugu cya Uganda unyuze ku mupaka wa Gatuna, n’akarere ka Nyagatare. Iburengerazuba hari akarere ka Burera, mu majyepfo hari akarere ka Rulindo.
gicumbi
Iburasirazuba gatandukanijwe n’akarere ka Gasabo na Rwamagana duhurira twose ku kiyaga cya Muhazi, ndetse n’akarere ka Gatsibo. Ni akarere kari muri dutanu dukennye cyane mu Rwanda, kuko ari aka 29 gakurikirwa na Nyamasheke nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bw’ikigo cy’ibarurishamibare. Hamwe na Gisagara, Burera na Rutsiro, twose dufite abakene barenga 50%.
 
Mu mirenge yose 21 igize aka karere, 4 ifite abakene barenga 60%, 16 ifite abakene hagati ya 50 na 60%, naho umwe wa Byumba wonyine niwo ufite abari munsi ya 40%.

Rukomok
Aha ni mu Gasanteri ka Rukomo, kari mu birometero bike uvuye mu mujyi i Gicumba

 
Ibikorwa byo kwiyamamaza mu murenge wa Rutare:
Muri uyu murenge Paul Kagame yahageze asanga imbaga y’abaturage imutegereje ngo ayigezeho imigabo n’imigambi yo mu myaka 7 iri mbere dore ko banamushimira byinshi byiza bagezeho mu myaka 23 ishize.
Dore uko umuhango wose ganze:
16:25: Ijambo ry’umukandida, Paul Kagame i Rutare
Yabanje gushimira abaturage ba Gicumbi bitabiriye ari benshi, abashimira ibikorwa byiza bakora bubaka Gicumbi ari na ko bubaka igihugu.
Yakomeje agira ati: “Bantu ba Gicumbi, imyaka ibaye makumyabiri n’indi turi kumwe, twiyubaka, twubaka igihugu cyacu, amajyambere, umutekano, ubumwe, ibikorwaremezo, amashuri, amavuriro, imihanda,
 tugeze kuri byinshi ariko turacyafite urugendo rurerure, turacyakomeje inzira y’amajyambere.
Ijambo
Ntabwo twagera kure tutari kumwe, tudafatanyije, tudakora, tutagendera kuri politiki nziza yubaka, amazi ntabwo ahagije, umubare uracyari muto nkuko tubyifuza, ariko iyi myaka 7 iri imbere nkuko mwabihisemo, nkuko muzabihitamo tuzagera kuri byinshi.
Nta cyabaye imfabusa nta n’ikizaba imfabusa, kandi Abanyagicumbi babigizemo uruhare, n’ibiri imbere dushaka kugeraho Abanyagicumbi turifuza ko mwabigiramo uruhare runini, dufatanyije n’abandi banyarwanda mu tundi turere bizafasha kubaka ubuzima bwacu, amajyambere yacu.
Iki gikorwa tugiye kujyamo guhitamo gusanzwe, ni uguhitamo iteka ibitubereye twebwe, ntabwo tujya tujya guhitiramo abandi bantu ibyo bagenderaho, twe turahitamo ibyacu.
Bariya bandi bashaka guhitiramo Abanyarwanda, bahera mu gitondo babaza icyo warariye, icyo wavuze, impamvu,
 ibyongibyo mu Rwanda ntitukibigenderaho. Ntabwo nifuza umpa icyo ndarira, nifuza umpa uburyo bwo kwishakira icyo ndarira.
Imyaka ibaye myinshi cyane Abanyarwanda, Abanyafurika babonwa nk’abantu bakwiriye guhabwa ibyo bararira atari ukubaha uburyo bwo kwishakira ibyo bararira, n’iki gikorwa tugiye kujyamo ni ikiza kiyongera ku bindi u Rwanda rwacu rurimo byo kwiyubaka, kwigeza aho dushaka, kwihitiramo icyo dushaka, kubaka ibikorwa bijyana na buri wese, bitagira uwo bisiga inyuma kugirango twigeze aho dushaka.
Itariki 4 ukwezi kwa 8 ni ugukomeza ibyo bikorwa, tugakomeza urugendo rwacu, tukiyubaka, tugaha abaturage bacu amazi, urubyiruko tukaruha amahirwe, abana bacu tukabaha amashuri, abagore abagabo twese tugaterwa imbere hamwe, abacuruza bakunguka, bagashora imari zabo aho bashaka.
Amashanyarazi:
Amashanyarazi ntabwo ari ukuyarota, arahari, yatangiye kuboneka kandi azakomeza kuboneka, kubisigasira ibyo tuba tumaze kugeraho ni ngombwa tukubakiraho n’ibindi, amashanyarazi turifuza ko agera kuri bose, amazi n’imihanda igakorwa n’andi mashuri akubakwa.
Amavuriro akubwakwa, imiyoborere igatezwa imbere, imiyoborere politiki bigamije guteza imbere umuturage wese akabyibonamo, aho abayobozi babazwa inshingano baba bafite ku baturage. Bakabibazwa bakabisubiza tugatera imbere.
Banyagicumbi ntabwo mwibeshye mujya gushyigikira FPR Inkotanyi, FPR yatangiye urugamba ari ntoya irarutsinda irakura ikuza n’u Rwanda rwacu, FPR mu gukura kwayo, yakuze ishingiye ku gufatanya n’abandi Banyarwanda bose n’ubwo baba badafite ibitekerezo nk’ibya FPR.
Niyo mpamvu mubona aya mabendera y’indi mitwe ya Politiki, imitwe umunani yifatanyije na FPR Inkotanyi, politiki y’u Rwanda rwacu ni iy’ubufatanye, murabizi aho u Rwanda rwaburiye ubufatanye, hakabamo amacakubiri murabizi, muzi icyabaye, nicyo cyatumye Abanyarwanda twese twongera gushyira hamwe, dushyira imbara muri politiki y’ubufatanye, ntabwo twibeshye.
Bantu ba Gicumbi ndabashimiye cyane, nishimiye kubasura, kuza kuganira na mwe kandi nzagaruka, n’ubundi naraje turaganira nzagaruka tuganire, twishime, tujye inama z’uko twubaka u Rwanda rwacu, mwese mbifurika amahirwe n’amahoro y’Imana.
Ijambo ry’umukandida Paul Kagame ryarangiye 16:48 , hakurikiraho gucinya akadiho dore ko n’akabeho kari kameze nabi mu misozi miremire ya Gicumbi.
16:12: Ijambo ry’ushinzwe kwamamaza umukandida
Ushinzwe kwamamaza ibikorwa byo kwiyamamaza by’umukandida w’umuryango FPR Inkotanyi mu gihugu, Depite Gatabazi JMV, yatangiye avuga ko mu murenge wa Rutare hafite amateka cyane cyane y’imiyoborere mibi yaranze u Rwanda mbere y’imyaka 23 ishize ndetse n’uburyo habereye urugamba rukomeye rwo kubohora igihugu ubu kikaba gitengamaye.
Yakomeje ashima imiyoborere ya PFR na Paul Kagame agira ati “ twebwe uyu munsi ahangaha hamaze gutangwa inka ibihumbi 29, abana ntabwo bakivurwa n’amafuku ubu banywa amata.
Waduhaye amata ntitwakwima amajwi, aya mashanyarazi mureba ni amateka y’impinduramatwara mwazanye, twabonaga aduca hejuru, ubu dufite amashanyarazi hano, turabibashimira.
Twagize imiyoborere mibi aho umuhanda wagombaga guca iwabo wa Minisitiri, amazi akajya kwa Depite,
 Abanyagicumbi bafite inyota, gutora byo twararangije hasigaye akazi ka komisiyo y’amatora, amashuri turayafite, ubu hano Gicumbi hari kaminuza,…
15:55: Umukandida Paul Kagame nibwo yari ageze i Rambura mu murenge wa Rutare mu karere ka Gicumbi, nk’uko bisanzwe yabanje kuzenguruka asuhuza imbaga y’abaturage bari bamutegereje nk’umukandida wa bo ku mwanya w’umukuru w’igihugu yari asanzweho, 16:03 ubwo yari amaze kugera mu byicaro yateguriwe, hakurikiyeho indirimbo y’umuryango FPR Inkotanyi.
Mu murenge wa Cyumba:
12:26: Ijambo Paul Kagame yavugiye i Cyumba
Atangira ijambo, yagarutse ku mateka y’urugamba rwo muri Gicumbi n’uburyo FPR yahinduye ubuzima bw’Abanyarwanda, agira ati “Twize byinshi, aho tuvuye, twize byinshi kugera aho tugeze, ndavuga Gicumbi na FPR kubera ko bifite amateka hamwe n’abandi Banyarwanda mu guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda bose mu guhindura igihugu cyose.
cyumba
Ubu turi mu matora turimo kwiyamamaza, ejobundi ku itariki ya 4 z’ukwa 8, gutora icyo bivuze ni ugukomeza kubaka amateka, gukomeza amajyambere, bivuze gukomeza ubumwe, umutekano, nta heza ho kubivugira nka Gicumbi.
Ku itariki 4, ubwo turatekereza imyaka 7 nyuma y’iyo tariki ya 4 z’ukwa 8, nta gushidikanya nta bakwiye kutoyobora ku isonga nka FPR Inkotanyi, FPR ni na yo ifite uburengenzira bwo guhitamo uwo mukandida, muzaba mutora umukandida ariko mutora na FPR.
Uko bimeze muzaba mutora umukandida wa FPR n’indi mitwe, ndetse n’abandi Banyarwanda batari muri ibyo byose, Abanyarwanda barenga miliyoni 4 ntabwo nzi ko ari aba FPR gusa, Referandumu twakoze, ibyavuyemo cyari icyifuza cya FPR, amashyaka ya politiki 8 n’abandi banyarwanda batari muri ayo mashyaka 8 na FPR.
Ku itariki 4 z’ukwezi kwa munani, tuzaba twubahiriza icyo cyifuzo. Bantu ba Gicumbi ndetse hafi mwese abanyamuryango ba FPR, ndabashimira kuba mwiteguye iby’igikorwa cy’ukwezi kwa 8.
Icyo bivuze ni ubumwe, amajyambare, uburenganzira bwa buri munyarwanda, guhitamo ibitubereye ndetse ibibereye u Rwanda, mwese mubereye u Rwanda, Gicumbi mubereye u Rwanda, Abanyarwanda babereye u Rwanda dushaka ubu.
Amateka yaranze igihugu cyacu twarayize, twabaye bazima, tugomba kuba turi Abanyarwanda abo turi ubu, Umunyarwanda akabona undi akamubonamo inshuti, kubaka igihugu, urwo nirwo Rwanda tubereye.
Abanyarwanda ubu dufite ubudasa, igihe cy’amatora cyari icyo kwihisha, kwica,
 ubudasa bwacu ni ukuva hariya aho kwica, gutwika, kugira nabi,
 tukaba turi aho dushobora kubikora mu ituze, ibyishimo, imbyino, mu bushake, iyo nzira kuva aho kugera hariya ni byo ubudasa, uko twabigenje ni ubudasa, aho FPR Inkotanyi n’ingamba yatsinze, ibyo yakoreye abaturage, abaturage bayikurikiye, ubufatanye n’andi mashyaka muri iki gikorwa ni ubudasa, abantu bamwe ntibashobora kubyumva.
Twese hamwe dukomeze ubudasa bwacu bw’u Rwanda tukagera aho twifuza abandi bageze kera, twazize politiki mbi yabuze ubudasa, politiki mbi, yica, ikenesha abantu, ntibashobore kwitunga, kwibeshaho,

Mwahoze muvuga amashuli, imihanda, amavuriro, amazi n’amashanyarazi mufite ubu,
 Ibyiza byinshi biri imbere, biracyaza kandi biracyadusaba kubikorera, ntabwo tubuze imbarega, ubushake, ubumenyi, igisigaye cya ngombwa ni icyo politiki nziza isabwa, ni ukubyegeranya bikavamo ingufu, abantu bagakora bakiteza imbere. Abana bakiga, urubyiruko rukiteza imbere, rukabasha guhanga imirimo.
Nje hano kenshi tukaganira tukajya inama, ntabwo bizahagarara, tuzagaruka tubyine twishime kandi twubake, hanyuma n’imbaraga zacu turinde ibyo twubaka, tubirinde uwabihungabanya kandi ntaho yanyura, hari ababigerageje mu myaka 23 ishije byarabaniye.
Iteka muzaharanire igihugu cyanyu, ubumwe bwanyu, ubundi twubake amajyambere arambye, Banyagicumbi muri ku isonga kandi mukomereze aho dukomeze ubufatanye.
HY
Ubwo ijambo ry’umukandida ryari rirangiye, hakurikiyeho gucinya akadiho

12:11: Ijambo rya Depite Gatabazi JMV
Na we yatangiye agaruka mu mateka y’urugamba rw’Inkotanyi zarwaniye muri aka gace ka Gicumbi.
Ati “Amateka yo kubohora u Rwanda ni aha ashingiye, FPR yahozeho, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wavuze kenshi ko udukunda, 2011 ubwo wazaga aha ngaha watwemereye ivuriro ubu twararibonye, ibyo mwadusezeranyije mwarabikoze, ni ukuri turagukunda kandi ntabwo tuzagutererana, ni igihango kandi ntabwo tuzagitatira.
Hano hari ibihumbi birenga 80 wakuye muri Congo uratuzana, abirirwa babeshya bazajye baza batubaze, tuzi amateka yacu, waratuzanye utuvanye mu mashyamba ya Congo, uradutuza ntabwo tuzabyibagirwa na rimwe.
Iyi mirenge yose 21 ya Gicumbi imaze kugeramo amashanyarazi, kera abagabo bahoraga birirwa bahiga ifuku ngo nizo zivura bwaki, ubu waduhaye amata, nta bwaki ikiba muri Gicumbi, Gicumbi yarahindutse kubera Paul Kagame.
Batwitaga abakiga nyuma batwita abakiiga, ngo turi ibicucu by’i Byumba bitize, ubu Abanyagicumbi twarize, ubu turiga, byose tubikesha Pauk Kagame.
11: 55: Ijambo rya Bazivamo Christophe
Yagize ati “ umuvandimwe wanyu, inshuti yanyu [Paul Kagame], yagarutse kandi yazanye n’abuzukuru, yazanye n’abana, hano Gicumbi by’umwihariko ku Murindi wa Byumba, niho yayoboreye urugamba, ararutegura, araruyobora ndetse aranarutsinda, urugamba rwahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Paul Kagame yatanze ihumure mu gihugu cyose, Abanyagicumbi barakwishimira, u Rwanda ruratemba amata n’ubuki, yabemereye imihanda [Nyagatare-Gicumbi,
] yabemereye amashuli 2003 ibyo yarabikoze, amashuli urebeye hano birigaragaza, amashanyarazi,
 ibyo byose birashingira ku cyerekezo ubwo yari ayoboye hano.
Ubu arigisha amahanga yose, Afurika n’isi bamutumaho ngo yigishe uburyo yubatse u Rwanda rwari kuri zero ubu rukaba rugeze ahashimishije kandi nkuko mubizi muri Amerika, i Burayi bamutumaho ngo ajye kwigisha uko yabigenje ngo u Rwanda rube rugeze aha hashimishije.
Kumutora ni ukwiteganyiriza, ni umugabo w’ukuri kandi ndi umugabo wo kubihamya, aho tugenda hirya no hino ku isi, uca ku mupaka bakubaza ibyangombwa by’inzira barebaho bakakubaza bati ‘uri Umunyarwanda kwa Paul Kagame’? bakakureka ukigendera.
Mu gihe cya kera Umunyarwanda yagenda yikanga, ndetse yikandagira, ubu u Rwanda rwabaye nyabagendwa, kubera rudasumbwa, aho Umunyarwanda ari hose aba afite ishema, aho bari hose baba bumva ko bafite umuyobozi ubahesha ishema kandi ku isi hose bamaze kubimenya”.
Yasoje asaba abanyagicumbi kuzamutora ku itariki ya 4 Kanama, ubundi u Rwanda rugakomeza gutengamara.
11:43: Nibwo umukandida Paul Kagame yari ageze i Cyumba aho umuhango waberaga, yabanje kuzenguruka asuhuza imbaga y’abaturage bo muri Gicumbi bari bazinduwe no kumwakira.
DGIqvV4XoAEsTVM
H1
 
10:55: Abahanzi barimo Senderi, Jay Polly, Maria Yohana, Dream Boyz,.. bari ku rubyiniro bashyushya abitabiriye umuhango.
J1
DGIrMKqXoAAhhs6
J9
J5
Uwiringiyimana Theogene na Senderi

J4
King James na we yari mu bahanzi basusurutsaga imbaga

J2 J3 J6
J8
m1
Abaturage bari baturutse mu mirenge itandukanye, bagaragarije umukandida Paul Kagame ko bamuri inyuma

m2 m3 m4
J10
K4
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
K3
Abarwanashyaka ba PL na bo bari mu mbaga y’abaturage bashyigikiye umukandida wa FPR Inkotanyi

K2 K6
K1
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *