Kuri uyu wa Mbere, itariki 18 Werurwe, Ministiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yavuze ko agitsimbaraye ku ntego ye yo kohereza mu Rwanda abimukira binjira mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko kandi ko yizeye ko aba mbere bazatangira koherezwa mu Rwanda vuba.
Ibi Rishi Sunak yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo yasuraga Umujyi wa Convetry uri hagati mu gihugu, yagize ati ” Ndacyakomeye ku ngengabihe nihaye yo kuba indege ya mbere itwara abimukira igomba guhaguruka mu gihe cy’itumba.”
Biteganyijwe ko abasaba ubuhungiro bageze mu majyepfo y’u Bwongereza baje mu bwato buto, bashobora koherezwa gutura mu Rwanda. Gusa kugeza ubu, nta n’umwe uroherezwa kubera ibibazo bijyanye n’amategeko agomba kubahirizwa.
Mu kwirinda abashobora gukoma mu nkokora uyu mushinga banyuze mu nkiko, guverinoma ya Sunak irashaka gushyiraho itegeko ryemejwe n’inteko ishinga amategeko, ritambamira uburyo bwose bwo kugaragaza u Rwanda nk’igihugu kidatekanye ku buryo cyakwakira abo basaba ubuhungiro.


