Dr Frank Habineza, Umuyobozi w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda asanga umuntu wafunzwe igihe kirekire kandi nyuma bikagaragara ko ari umwere akwiye guhabwa indishyi mu gihe atemeranya n’igifungo cy’agateganyo kirenga iminsi yateganyijwe 30 mu gihe hakorwa iperereza.
Ibi Dr Habineza yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuwa Gatanu ushize, itariki 15 Werurwe 2024 mu Karere ka Musanze ahaberaga igikorwa cyo gutora abakandida bazahagararira ishyaka Green Party mu matora y’abadepite.
Yabazwaga kuri bimwe mu byo bateganya gushyira muri manifesto y’ishyaka bateganya guharanira ko bigomba guhinduka mu rwego rw’ubutabera, aho yabazwaga ku kibazo cy’igifungo cy’agateganyo kenshi usanga uwagihawe arenza iminsi 30 iteganyijwe ndetse akaba yanamara umwaka ategereje kuburana hagikorwa iperereza.
Kuri iki Dr Frank Habineza yagize ati “ Birabangamira uburenganzira bwa muntu. Niba itegeko riteganya ko umuntu ashobora gufungwa iminsi 30 y’agateganyo…mu gihe cy’iperereza kuri RIB, ni ukuvuga ngo icyo gihe mbere y’uko bohereza dosiye yawe mu bushinjacyaha, bagombye kuba nibura bafite ibimenyetso bifatika mbere y’uko bayoherezayo. Kuko muri iyo minsi…bagombye gukora iperereza bagashakisha bakareba niba mu by’ukuri hari icyaha kigufata. Babona gihari bakohereza dosiye yawe. Ariko niba bafite ibyo babonye bakayoherezayo, bikava mu bushinjacyaha bikagera mu rukiko bakavuga bati ugiye gufungwa by’agateganyo bagikora iperereza, bikaba agateganyo bikamara ukwezi kundi, bigasaba kongera bikamara umwaka, umuntu araho afunzwe ataraburana nta cyaha kimushinja akamara imyaka ibiri, bikazarangira aburanye avuyemo ari umwere, urumva ko biba bibangamiye umuryango, mbere ya byose, akazi yakoraga, ubukungu bw’igihugu, nabwo buba bubangamiwe, abana baba barabuze umubyeyi wabo, sosiyete abantu bose bakumva ko uri umunyabyaha nta n’icyaha ufite, urumva n’ubukungu bw’igihugu busubira inyuma, n’umuryango usubira inyuma, ari nawe ‘moralement’ uba wabangamiwe, ugasanga nyine birabangamye mu buryo bwose bushoboka.”
Yakomeje agira ati “ Tukumva y’uko niba ibyo bidakunze kubahirizwa, tuzareba ukuntu tubyigaho bivugururwe, n’ikindi cya kabiri twebwe twumva, umuntu wese ufunzwe, agafungurwa bikagaragara ko ari umwere, urabona ko mu Rwanda biragoye ko abantu barega leta iyo bamaze gufungurwa, abantu bose bahita babyihorera. Tukavuga tuti aho kugirango bimere gutyo hageho ikigega kiri muri MINIJUST cyangwa n’ahandi hose…ku buryo umuntu wese wafunzwe afungiwe ubusa, ayo mafaranga agomba guhita amwishyura indishyi z’akababaro,”
Yavuze ko ibi bikwiye kuko kuburana indishyi bigoye, kubw’ibyo akaba ari ibintu abarwanashyaka bagarutseho bagomba gushyira muri manifesto z’ishyaka.


