Burundi: Gereza y’abagore ya Ngozi iravugwamo iyicarubozo rihagarikiwe n’umuyobozi wa yo

Sangiza iyi nkuru

Ibikorwa by’iyicarubozo biravugwa muri gereza y’intara ya Ngozi yagenewe abagore. Ni iyicarubozo bakorerwa na bamwe mu bagororwa bagenzi babo ngo bashyigikiwe n’ubuyobozi bwa gereza.

Itsinda rikora iyicarubozo ry’imfungwa ziri muri gereza y’abagore iherereye mu ntara ya Ngozi rigizwe n’abagore batatu, na bo bafungiwe muri gereza imwe. Amakuru agera kuri RPA avuga ko iri tsinda ryaba rikoreshwa n’ubuyobozi bwa gereza.

Bakoreshwa mu gucecekesha abagororwa batinyuka kuvuga amakosa cyangwa ihohoterwa rikorerwa muri gereza. “Niba utinyutse kuvuga ku kintu icyo ari cyo cyose uzakubitwa bikabije. Bakujyana mu kibuga nijoro kugira ngo bagukorere iyicarubozo. ”

Uhagarariye muri rusange abagororwa witwa Virginie ni umwe mu bagize iri tsinda ry’iyicarubozo. Ni ibyaha akorana n’abandi bagororwa babiri ; Lamantine Muhimpundu na Diane Ciza uyoboye iryo tsinda, nk’uko amakuru ava muri iyi gereza avuga.

Ibihano bifatirwa aba bagororwa bamagana iryo hohoterwa ntibigarukira gusa ku iyicarubozo; bimurirwa mu zindi ntara kure y’imiryango yabo.

Ati: “Abambere bamaganye ibyo byaha bahise bimurirwa muri gereza ya Bubanza na Mpimba kugira ngo babe kure y’imiryango yabo. Mu minsi mike ishize, abandi bagore nabo barimuwe.  »

Hakurikijwe amakuru yakusanyirijwe muri iyi gereza, Diane Ciza, uyoboye iri tsinda, ni umugore wakatiwe burundu. Muri iyi gereza, ntakorwaho kubera ubushobozi bwe bw’amafaranga. Ijambo rye ni itegeko kuko arinzwe n’umuyobozi wa gereza, Jeanine Inamahoro.

Abagore bafungiwe muri gereza y’abagore ya Ngozi bashimangira ko uyu mutwe ubiba iterabwoba muri gereza kandi ukaba ukingirwa ikibaba na Jeanine Inamahoro, umuyobozi w’iyi gereza, bagasaba ko wasenywa mbere y’uko birenga igaruriro. Basaba kandi gusimbura n’umuyobozi bavuga ko yananiwe inshingano ze.

Jeanine Inamahoro, umuyobozi wa gereza y’abagore ya Ngozi, kugeza ubu ntacyo aravuga kuri aya makuru amuvugwaho.

Imibare yo mu Kuboza 2023, igaragaza ko abantu barenga 200 bari bafungiwe muri iyi gereza y’abagore ya Ngozi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *