f28rf0yi.jpg

Tanzania: Sitade izitirirwa perezida Samia Suluhu igiye kubakwa

Sangiza iyi nkuru

Goverinoma ya Tanzania yemeje umushinga wo kubaka sitade izatwara angana na Miliyari 286 z’amashiling ya Tanzania, aho izakira imikino y’igikombe cya Afurika.

Iyi sitade izitirirwa umukuru w’igihugu cya Tanzania, Samia Suluhu Hassan izubakwa na sosiyete y’Abashinwa yitwa CRCEG (China Railway Construction Engineering Group Limited)

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Werurwe 2024 nibwo Minisitiri w’umuco, ubugeni na siporo muri Tanzania, Ndumbaro Damas yasinyanye amasezerano na Kompanyi y’ubwubatsi izubaka iyi sitde.

Minisitiri Ndumbaro yavuze ko iyo sitade izaba ifite imyanya ibihumbi 30 kandi izaba iri muri sitade zigezweho mu akarere ka Afurika y’Uburasirazuba.

Akomeza avuga ko Goverinoma ya Tanzania irajwe inshinga no kurangiza iyi sitade kuko iteganya kuzayikoresha ubwo izaba yakira imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika 2027.

Si igikombe cya Afurika gusa ahubwo iyi sitade izajya yakira n’imikino ya Shampiyona ndetse n’ibindi birori bigiye bitandukanye.

Iyi sitade izitirirwa Perezida Samia Suluhu Hassan izubakwa mu mujyi wa Arusha nk’uko bitangaza ndetse bikanagaragara ku gishushanyo mbonera cy’iyi sitade.
f28rf0yi.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *