Umuvugabutumwa Apotre Yongwe yahamijwe Icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi ahanishwa igifungo cy’umwaka usubitse.
Kuri uyu wa Kabiri taliki 19 Werurwe 2024, Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo nirwo rwategetse ko Harelimana Joseph uzwi nka Apôtre Yongwe ahamwa n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Rwanzuye ko ahanishwa igihano cy’igifungo gisubitse cy’umwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 750 Frw.
Ni nyuma y’uko Ubushinjacyaha bwagaragaje ko uyu Yongwe, yajyaga akangisha abantu ikibi nko kubatera ubwoba kugirango bamuhe amafaranga abasengere.
Tariki 27 Gashyantare 2024, yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo kuburana kuri icyo cyaha Ubushinjacyaha bumusabira guhanishwa igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya Miliyoni eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda.


