
Ku wa Gatanu tariki ya 4 Kanama 2017, Abanyarwanda baba mu gihugu bujuje ibyangombwa byo gutora bazitabira amatora ya Perezida wa Repubulika abura amasaha make ngo atangire, ni amatora ari gukorwa mu mahanga kuko nkuko byari biteganyijwe.
Bwiza.com yagiye ikurikirana ibikorwa by’amatora, igaragaraza imyiteguro y’abaturage mu bikorwa byo kwiyamamaza byabereye hirya no hino mu gihugu byahuje abakandida batatu.
Aba bakandida bari ku rupapuro rw’itora abemerewe gutora baba mu mahanga batangiye gukoresha uyu munsi, mu gihe abazatorera mu Rwanda nabo bazarwifashisha.
Nkuko bigaragara, abakandida bari kuri uru rupapuro bakurikirana hakurikijwe uko bagiye bagera kuri komisiyo y’Amatora bayigezaho kandidatire zabo.
Ni muri urwo rwego, hejuru habanza Dr Frank Habineza, umukandida watanzwe na Democratic Green Party of Rwanda watanze kandidatire ye ku munsi wa mbere wo kuzitanga. Akurikiwe na Mpayimana Philippe umukandida wigenga watanze kandidatire ye ku munsi wa nyuma wo kuzitanga. Munsi ya bose hari Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi na we watanze kandidatire ye ku munsi wa nyuma wo kuzitanga.
Amabwiriza ajyanye n’amatora ni uko utora ashobora gukoresha wino cyangwa ikaramu mu kazu kari imbere y’umukandida yahisemo.
Ku bijyanye no gutora kandi hari inzira umuturage azakurikiza kuva ageze ku biro by’itora yitwaje ibyangombwa byo gutora birimo ikarita y’itora n’indangamuntu cyangwa ikindi cyangombwa kimuranga kugeza asohotse.
Inzira abatora bazacamo ziri kuri iyi foto iri munsi

Itora rizatangira saa Moya za mugitondo risoze saa Cyenda z’igicamunsi, icyo gikorwa kizakurikirwa no kubara amajwi, maze ibyavuye muri ayo matora by’agateganyo bitangazwe na komisiyo y’amatora kuko ariyo ifite ubwo burenganzira.
Hirya no hino mu mahanga bazindukiye mu bikorwa by’amatora, mu Rwanda ahazakorerwa amatora hamaze gutunganywa ndetse hagejejwe n’ibikoresho byose nkenerwa bizifashishwa muri ayo matora.

Itora rya Perezida wa Repubulika ryatangiye uyu munsi ni igikorwa kibaye ku nshuro ya gatatu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Amatora ya mbere yabaye mu mwaka wa 2003 maze umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame arayegukana, yongeye kwegukana ayabaye muri 2010.
Ntakirutimana Deus


