Umuryango wa Gen Adolphe Nshimirimana wari umusirikare w’u Burundi, wamusabiye misa banamwifuriza kuruhukira mu mahoro nyuma y’imyaka ibiri yishwe.
Misa yasomwe ku wa 2 Kanama 2017, muri Cathedrale Regina Mundi, Inshuti, abavandi n’umuryango we, bakaba bari bitabiriye bamwibuka.
Isomo rigaragara muri Matayo:42, umupadiri wasomye iyo misa niryo yasomye avuga ko mu isi tuhaca ariko dufite aho tugana, kuhagera nabyo bigasaba guca mu ntambara zikomeye by’umwihariko amusabira kuruhukira mu mahoro.
Ku wa 2 Kanama 2015, nibwo Lt.Gen.Nshimirimana yishwe ubwo imodoka yari arimo yaraswaga igisasu cya roketi muri Komini Kamenge yanavukagamo.
Gen Nshimirimana yari umurwanashyaka w’ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi mu Burundi ndetse akaba yari n’umujyanama wa Perezida Nkurunziza akanarinda umutekano we by’umwihariko nyuma y’imyaka 10 yari amaze ari umuyobozi w’urwego rushinzwe iperereza.
Adolphe Nshimiyimana yasabiwe gushyirwa mu Ntwari z’igihugu
Mu gihe hari ibyo Gen Adolphe Nshimiyimana yagiye ashinjwa na mbere y’uko yicwa birimo n’ubwicanyi, bamwe mu banyapolitiki bamusabiye gushyirwa mu ntwari z’igihugu, abandi bahita babitera utwatsi ko kwaba ari ugushinyagurira no gutesha agaciro abo yishe.
Muri Werurwe nibwo Umuyobozi w’ishyaka FNL, Jacques Bigirimana, yasabye Perezida Nkurunziza w’u Burundi gushyira Lt Gen Adolphe Nshimirimana mu Ntwari z’igihugu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Jérémie Minani, umuyobozo w’impuzamashyaka (CNARED) atavuga rumwe na Leta y’u Burundi, yamaganiye kure ubu busabe bwa FNL ndetse ko kwaba ari ugusebya Leta y’u Burundi ndetse no gutuka abo yaba yarishe yashinjwaga.
Ati: “Gusaba ko yashyirwa mu ntwari z’igihugu ni nk’igitutsi ku gihugu cy’u Burundi ahubwo turasaba ko hakorwa iperereza ry’icyatumye haba ubwo bwicanyi”.
Nk’uko byagiye bitangazwa mu binyamakuru bitandukanye, Nshimirimana Adolphe aza ku isonga ry’abashinjwa kuza ku isonga mu mugambi (SAFISHA), wo gutsemba inzirakarengane za FNL ya Agathon Rwasa n’aba MSD hagati ya 2011 na 2012, ubu bwicanyi ngo bwahitanye abasaba 800.
Lt Gen Adolphe Nshimiyimana kandi anashinjwa kwica ababikira 3 b’Abataliyani babaga mu Kamenya muri 2014, ikindi kandi agashinjwa kuba yarakoranaga akanatera inkunga inyeshyamba za FDLR nkuko bigaragara muri raporo ya 2008 ya Loni, nk’uko radiyo RPA yabitangaje.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philippe/Bwiza.com


