Zelesky yemeje ko ingabo ze nizitabona imfashanyo ya Amerika zisubira inyuma

Sangiza iyi nkuru

Perezida Volodymyr Zelensky avuga ko mu gihe ingabo za Ukraine zaba zitabonye inkunga zemerewe na Amerika zizasubira inyuma gahoro gahoro.

Ubwo yaganiraga na Washington Post Zelesky , yavuze Amerika kutabona imfashanyo ya Amerika bisobanuye ko nta bubasha bafite bwo kwivuna umwanzi.

Ati” kutabona inkunga bisobanuye ko nta buryo dufite bwo kwivuna ibitero byo mu kirere, nta misire, nta buryo bwo kurwana intambara . Ibi bisobanuye ko tuzasubira inyuma buke buke intambwe ku yindi.”

Perezida Joe Biden wa Amerika asaba inama y’inteko Ishinga Amategeko iyobowe n’Abarepubulike kwemeza imfashanyo y’amafaranga yagenewe igisirikare cya Ukraine.

Imyaka irenga ibiri irashize Uburusiya butangije intambara kuri Ukraine.

Zelensky yavuze ko kuba inama y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika n’iyabasenateri baratinze kwemeza imfashanyo ya Miliyari 60 z’amadorari y’Abanyamerika yemereye Ukraine byaragize ingaruka mbi kuri iki gihugu mu byerekeye intambara.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *