U Rwanda rwasubije RDC irushinja gushaka urwitwazo kuri FDLR

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko itewe impungenge no kuba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gukingira ikibaba FDLR ivuga ko u Rwanda rukomeje kugira urwitwazo uyu mutwe, nyamara utakibaho.

Ni ibikubiye mu butumwa umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda yanditse ku rubuga rwe rwa X, aho yagaragaje ko ibyo Kinshasa ivuga biri mu rwego rwo kuyobya uburari.

U Rwanda rumaze igihe rugaragaza ko rutewe impungenge n’umutwe wa FDLR ugambiriye kuruhungabanyiriza umutekano; impungenge ziyongereye nyuma y’uko Guverinoma ya Congo itangiye gukorana n’uyu mutwe basanzwe bafatanya kurwanya M23.

Kinshasa ku rundi ruhande igaragaza FDLR nk’umutwe utagiteje ikibazo ku Rwanda, ibiheruka gushimangirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wayo, Christophe Lutundula uheruka kubwira France 24 ko ibyo u Rwanda ruvuga kuri FDLR ari urwitwazo.

Mukuralinda yavuze ko kuba RDC ivuga ibi bigaragaza ari “imyizerere mibi, yabaye akamenyero mu bayobozi ba RDC bagamije kuyobya uburari ku bibazo nyamukuru bishingiye ku kuba FDLR iri hariya, ikaba idahungabanywa, igakwirakwiza imvugo z’urwango, ingengabitekerezo ya Jenoside n’ubwicanyi muri RDC.”

Mukuralinda yakomeje agaragaza ko nubwo Lutundula avuga atyo, hari raporo z’impuguke y’Umuryango w’Abibumbye mu bihe binyuranye zagaragaje ko ingabo za RDC (FARDC) zitera inkunga FDLR, zikayiha intwaro bakanafatanya ku rugamba.

Yashimangiye ko biteye impungenge kubona abayobozi ba Congo bakomeje gutsimbarara ku bidafite ishingiro, agaragaza ko impamvu bakomeje kubitsimbararaho ari uko bashaka gukomeza guhisha ugutsindwa kwabo mu kurindira abaturage umutekano.

Ku bwa Guverinoma y’u Rwanda, “biteye impungenge kumenya ko abayobozi ba RDC bakomeje gutsimbarara mu mvugo zabo zikomeje, zidafite ishingiro cyangwa ibikorwa bifatika. Bagamije gukomeza guhishira ugutsindwa kwabo nk’abayobozi ba Politiki badashoboye guharanira umutekano w’abaturage babo.”

Yagaragaje ko Guverinoma y’u Rwanda ishyigikiye amasezerano y’inzira z’amahoro ya Nairobi na Luanda, asaba ko imvururu zo mu Burasirazuba bwa Congo zakemurwa mu mahoro.

Kinshasa iravuga ko u Rwanda rukomeje kwitwaza FDLR, mu gihe mu minsi ishize Igisirikare cy’iki gihugu cyari kihanangirije abasirikare bacyo bagisaba kureka gukorana n’uyu mutwe.

Byari nyuma yo kotswa igitutu n’ibihugu by’ibihangange birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *