ed9a5b2a7cab48c694994686a8e91858_md.webp

Umunyamerika yishwe n’inzovu muri Zambia

Sangiza iyi nkuru

Umukerarugendo w’umugore w’imyaka 80 ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yishwe n’inzovu ubwo yari yasuye Kafue National Park muri Zambia.

Ku wa gatandatu w’icyumweru gishize nibwa umukecuru w’imyaka 80 utatangajwe amazina yishwe n’inzovu muri Zambia.

Ubwo uyu mukecuru n’abandi bari kumwe mu bukerarugendo muri Kafue National Park bahuye n’inzovu yakuze maze ikaza igasekura imodoka yaba bari barimo.

Iyi nzovu izana uburakari bwinshi cyane maze igasekura imodoka y’abakerarugendo baba basuye Kafue National Park ibarizwamo inzovu nyinshi.

Mu mashusho yasohowe na TMZ yerekana iyi nzovu isekura imodoka maze abari bayirimo bagatangira gutaka basaba ubufasha.

Ikimara gusekura iyi modoka ntabwo yahise ihunga ahubwo yakomeje kuyiribata aho yari igaramye biza gutuma umukecuru w’imyaka 80 ahita ahasiga ubuzima.

Umuyobozi wa Wilderness Safaris yari iri gutembereza aba bakerarugendo yemeje urupfu rw’uyu mukecuru ndetse inavuga ko abandi bari kumwe na we bakomeretse bikomeye aho bahise bajyanwa kwa muganga.

Si ibyo gusa kandi abandi bane bari muri iyo modoka bakomeretse gake bahise bahura n’ihungabana kubera ibyababayeho.ed9a5b2a7cab48c694994686a8e91858_md.webpa8d7014d9ffb4199910bf031236ac566_md.webp

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *