Indege yo muri sosiyete ya TRACEP yavaga muri Bunia yerekeza ku kibuga gito cy’indege cya ZALE nko mu birometero 4 hafi yo mu burasirazuba bwa komini ya Mahagi mu Ntara ya Ituri, yakoze impanuka ikomeye.
Ni impanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, tariki ya 5 Mata 2024,aho abatangabuhamya babibonye babwiye itangazamakuru rya Actualite cd ko umupilote yabuze icyerekezo ahitamo kuyiparika aho itagenewe igonga igiti cya avoka irangirika.
Amakuru atangazwa n’ababibonye, avuga ko iyi ndege yaguye habura metero 400 ngo igere aho yagombaga guparika.Kugeza ubu bivugwa ko abantu 3 bakomeretse bajyanywe bya Muhagi ngo bitabweho.


