Ese kwikinisha niryo banga ry’abasore ryo kugira igitsina kikini, byamufasha iki mu gutera akabariro?

Sangiza iyi nkuru

enshi bakunze kwibaza byinshi ku buzima bw’imyororokere, aha ari naho usanga abasore bishora mu ngeso mbi nk’iyo kwikinisha bibwira ko bishobora kubafasha kongera ingano y’igitsina cyabo ndetse banibwira ko byabafasha kunoza neza igikorwa cy’akabariro.
mastr
Nkuko bigaragara ku rubuga topsante, igitsina cy’umugabo ngo gishobora kongera umubyimba n’uburebure igihe habayeho imikurire myiza y’umwana ujya mu bugimbi. Ibi ni ihindagurika karemano usanga riba rigomba kubaho ku muntu wese nk’uko biteganyijwe.
Iyo uganiriye n’abasore benshi iki gihe usanga baba bibaza uko byagenze igihe igitsina cyabo kiba kinini cyane, mu gihe undi mubare utari muke wibaza impamvu ufite igitsina gito ku buryo baba bumva bakora ibishoboka ngo bongere umubyimba wacyo.
Mu gihe umwana ataragera mu bugimbi abona igitsina cye ari gito cyane bikamuhangayikisha kandi bikorwa n’imisemburo. Igihe umusemburo testostérone ukuza igitsina mu gihe cy’ubugimbi mu gihe hatabayeho ubu bukure rero ni ikibazo cyane kuko uyu musemburo ntabwo uba ukora neza.
Mu gihe cy’ubugimbi niho igitsina cy’umuhungu gikurira kandi ntawe uba ushobora kugira icyo ahindura kuko nta mavuta cyangwa imyitozo ishobora kongera igitsina gabo.
Bityo abavuga ko umwitozo wo kwikinisha wongera umubyimba baba bibeshya cyane kuko iyaba byongera umubyimba buri wese yakagombye guhitamo umubyimba ashaka !
Hari n’abandi bibeshya bavuga ko hari ibyuma byongera umubyimba bita “appareilles agrandisseurs”. Uko zikoreshwa bafata igitsina bakagipompa umwuka maze kika byimba ako kanya, ariko ubu buryo bukoreshwa gusa ku bagabo bafite ikibazo cyo kudashyukwa. Ubu buryo bufasha mu gutangiza ubushake bw’imibonano ariko nta ruhare bugira mu gukuza igitsina gabo.
Na none hari imiti abantu bafata hamwe n’amavuta ndetse no guhekesha igitsina cyafashe umurego ibiro ariko byose nta musaruro kuko buri munsi indyarya zigenda zihimba udushya zikadushyira ku mbuga za interineti mu buryo bwo kwigira intwari cyangwa se abahanga ariko nta muti n’umwe ubaho wa kwagura igitsina cy’umugabo.
Gusa ntitwakwirengagiza ko hari uburyo bwo kuba igitsina cyabagwa cyangwa se kikongererwa amavuta n’abaganga babizobereye gusa ibi byose ntibishobora kongeraho centimetre zirenga ebyiri mu burebure kandi ariya mavuta yongererwa ntabwo ashobora kubyimbisha igitsina iminsi myinshi kandi umutwe wa cyo ntiwiyongera.
Nubwo bwose hari abibwira ko bikinisha bashaka ko ingano y’igitsina cyabo yiyongera, ariko iki gikorwa kigira ingaruka ku buzima bw’umuntu.
Ingaruka zo kwikinisha:
1.Kurangiza vuba : Uko ugenda urushaho kwikinisha, niko ubushobozi bwo kuba wakora imibonano n’umugore igihe kinini bugenda bugabanuka, aha rero abibwira ko bagiye kwikinisha bashaka kongera ingano y’igitsina ngo bazashimishe abagore babo ngo baba bibeshya ahubwo ahubwo ko bashobora kuzabatera agahinda.
2 . Kuba ikiremba : ibi biza bikurikiranye no kurangiza vuba, noneho ntubashe kongera kugira ubushake bwo gukora imibonano n’umugore wawe cyangwa undi muntu mudahuje igitsina.
3 . Mu buzima busanzwe : Iyo umuntu amaze kokamwa no kwikinisha hari ibintu byinshi bihinduka mu mitekerereze ye.Utangira kwiyumvamo ko utari umugabo wuzuye, ugatangira kwisuzugura, abagabo bamwe banga no gushaka abagore kuko baba bumva ko ntacyo bazabamarira, batazabasha kubashimisha.
Utangira gufata igihe wagakozemo ibindi ukakimara wikinisha, gutinya abakobwa no kutabasha kwegera abandi bagabo kubera kwisuzugura.
4 . Ku buzima bwawe :gutakaza imisatsi, kugabanuka k’ubushobozi bwo gufata mu mutwe, kurangara, kuzana ibikezikezi mu maso, gushidikanya cyane, kugabanuka k’ubwenge muri rusange. Kunanirwa cyane,kugabanuka kw’abasirikare b’umubiri,n’ibindi.
Twababwira ko izi ngaruka hamwe n’izindi tutavuze haruguru aha zitazira rimwe zose cyangwa ngo zize ku muntu wese wikinisha.
Akenshi izi ngaruka zigaragara ku bantu bikinisha cyane, inshuro nyinshi kandi bakabimaramo igihe kirekire( urugero kwikinisha kabiri ku munsi mu gihe cy’imyaka itatu kugera kuri itanu.) Hano bavuga ko umuntu ageze ku rwego rwa “addiction”, abaganga b’inzobere mu ndwara zo mu mutwe bakaba babyita “obsessive compulsive disorder” mu ndimi z’amahanga. Hano umuntu aba yumva ashaka kwikinisha igihe cyose.
5.Kugabanuka ku bushobozi bwo gufata mu mutwe : iyo umuntu yikinisha agasohora, habaho kwiyongera kw’imisemburo bita acetylcholine, dopamine na serotonine mu mutwe. Iyi acetylcholine iyo irenze urugero rusanzwe mu mutwe, niyo itera :Kwibagirwa, kugabanuka k’ubushobozi bwo gufata mu mutwe n’ibindi.
Ku kibazo cy’ubuzima bw’imyororokere : N tabwo kwikinisha bituma umuntu atabyara iyo akibasha kuba yakora imibonano mpuzabitsina agasohora. Ariko twabonyeko kwikinisha bishobora kugira ingaruka ku mibanire yawe n’uwo mwashakanye. Ushobora kwifashisha kwikinisha kugirango wirinde abagore, nibyiza ariko ikibazo n’uko numara gushaka uwawe mugasezerana, ushobora kuzaba waramenyererye kubonera ibyishimo mu kwikinisha, bibe byatuma utabasha kwita ku mugore wawe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Ese kwikinisha niryo banga ry’abasore ryo kugira igitsina kikini, byamufasha iki mu gutera akabariro?
    Reka mbarangire umugabo uzabaha umti ukuza igitsina kigakura kabisa kugera Ku rwego wifuza nanjye narawukoresheje birakunda, ariko arahenda ni 50k. Muzamubaze 0788354951

  2. Ese kwikinisha niryo banga ry’abasore ryo kugira igitsina kikini, byamufasha iki mu gutera akabariro?
    Reka mbarangire umugabo uzabaha umti ukuza igitsina kigakura kabisa kugera Ku rwego wifuza nanjye narawukoresheje birakunda, ariko arahenda ni 50k. Muzamubaze 0788354951

  3. Ese kwikinisha niryo banga ry’abasore ryo kugira igitsina kikini, byamufasha iki mu gutera akabariro?
    None se izo Numero uduhaye ibyo byo gukuza igitsina birashoboka??

  4. Ese kwikinisha niryo banga ry’abasore ryo kugira igitsina kikini, byamufasha iki mu gutera akabariro?
    None se izo Numero uduhaye ibyo byo gukuza igitsina birashoboka??

  5. Ese kwikinisha niryo banga ry’abasore ryo kugira igitsina kikini, byamufasha iki mu gutera akabariro?
    Ibyo byo kongera igitsina birashoboka?

  6. Ese kwikinisha niryo banga ry’abasore ryo kugira igitsina kikini, byamufasha iki mu gutera akabariro?
    Ibyo byo kongera igitsina birashoboka?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *