Mu gihe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Kanama 2017, abaturage bo muri Kenya babyukiye mu bikorwa byo gutora abayobozi bakuru bo mu gihugu barimo na Perezida wa Repubulika, umugore witwa Paulina Chemanang yabyariye ku murongo na we yagiye gutora.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibitangazamakuru byo muri kiriya gihugu bivuga ko uyu mugore wari utwite ukiri muto yabyutse yumva afite imbaraga ndetse nta kibazo umubiri we ufite agakurikira abandi kuri site y’itora, aho hamaze gucya agahita ajya ku bise mu gihe abari begeranye na we bagishakisha uburyo bwo kumugeza kwa muganga agahita yibaruka umwana w’umukobwa.
Uyu mwana wahawe izina rya Chepkura yavutse mu buryo butunguranye ndetse nyina akaba atari yiriwe ajya gusaba gutora mbere nk’uko bigenda ku bantu batwite, abafite ubumuga, abasaza cyangwa abakecuru ngo kuko we yumvaga afite imbaraga.
Capitalfm yo muri kiriya gihugu yavugishije uyu mugore yayibwiye ko guhera ejo nta kibazo yari yigeze agira wenda cyerekana ko ari hafi kubyara, uretse ku ba we yabaraga akumva ko azabyara muri iyi minsi gusa.
Yagize ati”ndishimye cyane kuba mbyaye maze no gutora, wasanga kubyarira kuri site y’itora ari umugisha kuri njye.”
Muri Kenya hari kuba amatora y’inzego zigera kuri 6 zirimo n’urw’umukuru w’igihugu, abantu benshi bakaba babyukiye ku mirongo miremire binatewe no kubura ibikoresho byari kwihutisha amatora, imvura yabyukiye ku muryango ariko bikaba bitabujije uyu mugore kujya gutora nk’abandi baturage.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Itsinda ry’abo mu muryango w’uyu mugore ryahise rishakira uyu mwana izina aho yiswe Chepkura bifitanye isano n’amatora gusa byo bikaba biri mu rurimi rw’igiswahili.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


