Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, asanga amavugurura akenewe mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe akwiye kujyana no kubakira ku nyungu z’Umugabane wa Afurika kandi uwifuriza imibereho myiza abatuye Isi adakwiye kwirengagiza umugabane wa Afurika.
Ibi umukuru w’igihugu yabitangarije i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa Gatatu, itariki 29 Gicurasi, aho yitabiriye inama ngarukamwaka ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB).

Perezida Kagame ati “Ni gute umuntu waba ushishikajwe no kwimakaza imibereho myiza y’abatuye Isi yashyira ku ruhande umugabane wacu? Mu bifatika, urebye ku bihari, mu myaka mike, ahantu honyine hazaba hari iterambere ryihuse ni Afurika, ni ho honyine. Ni no ku nyungu z’abandi ku Isi baheje Afurika gutanga umusanzu wo kubaka Afurika nziza kuko iterambere ryayo rijyana n’iterambere ry’Isi yose.’’

Perezida wa repubulika yagaragaje ko amahanga akwiye no kwemera bimwe mu byo Afurika isaba ku nyungu zabo kuko iyo “iteye imbere n’Isi yose itera imbere.’’
Yagize ati “Afurika ntikwiye gutegereza guhabwa aya mahirwe n’undi muntu. Dukwiye kuba ku ruhembe, duharanira ko uburenganzira bwacu bwubahirizwa ndetse bugatanga umusaruro ku Isi yose. Ntacyo dutakaza iyo buri wese afite icyo yunguka nk’uko twese dukwiye kubigeraho.’’
Yongeyeho ko kugira ngo umugabane wa Afurika ukomeze kwiteza imbere ibintu bikwiye kuva mu magambo bikajya mu bikorwa.

Yagize ati “Hari imyumvire igomba guhinduka kuva ahahise kugera uyu munsi. Ntitwakora neza mu cyerekezo tuganamo mu gihe tudatekereza ngo tunakore neza aka kanya.’’
Umukuru w’igihugu yavuze ko ibiganiro biganisha ku kubaka Afurika ibereye bene yo bidakwiye kuba amasigaracyicaro.Yagaragaje ko hari ibyemeranywaho ariko nyuma y’igihe gito ugasanga byibagiranye kandi nta gisobanuro bifitiwe.

Aha yagize ati “Ntidushobora guhunga gukora ibintu twemeranyije kuko tuzi ko ari byo bizatugeza ku byo twifuriza umugabane wacu. Nta yindi nzira iri mu biganza by’umuntu runaka yatugeza ku mpinduka twifuza.”
Iyi nama Perezida Kagame yayihuriyemo n’abandi bayobozi barimo Perezida wa Kenya, William Ruto; uwa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa; uwa Congo Brazza, Denis sassou Nguesso, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat; Perezida wa AfDB, Akinwumi Adesina n’abandi.


