RDC: Minisitiri w’ingabo mushya azabifatanya no kuba umudepite n’umusenateri

Sangiza iyi nkuru

Repubulika ya Demokarasi ya Congo ifite minisitiri w’ingabo mushya, Guy Mwadiamvita Kabombo, muri iki gihugu bafata nka minisitiri w’intebe wungirije ndetse ushinzwe ingabo z’igihugu, wasimbuye Jean-Pierre Bemba ubu wagizwe minisitiri w’intebe wungirije ushinzwe gutwara abantu n’ibintu. Gusa Kabombo izi nshingano azazikomatanya n’izindi yatorewe mu matora aheruka.

Umukuru w’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yahisemo gushyira ku buyobozi bwa minisiteri y’ingabo umukada wa UDPS bivugwa ko azwiho kuba ari inshuti ye kuva kera, amusimbuje JP Bemba wari waramwijeje guhashya M23 ariko bikamunanira.

Uyu mugabo bakunze kwita “Bushala Bwamba” yatangiye, guhera mu 2019, imirimo y’umuyobozi mukuru wa journal officiel, serivisi yihariye ya Perezidansi ya Repubulika itangaza kandi ikwirakwiza inyandiko z’amategeko n’amabwiriza ndetse n’ibindi bikorwa byose biteganijwe n’amategeko.

Iyi nkuru dukesha 7sur7.cd ikaba ivuga ko Mwadiamvita ari umuforomo akaba n’impuguke mu by’amategeko. Si ibyo gusa kuko uyu ari n’umudepite ku rwego rw’igihugu watorewe muri Tshilenge, mu Ntara ya Kasai-Oriental, ndetse akaba n’umusenateri uhagarariye Intara ya Kasaï-Oriental.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *