MINICOM yasabwe gucyemura ikibazo cy’ibikoresho byahawe koperative bimaze imyaka 5 bidakoreshwa

Sangiza iyi nkuru

Abadepite basabye Minisitiri w’ubucuruzi kugaragaza ingengabihe yo gukemurwa ikibazo cy’ibikoresho byahawe koperative zitandukanye zikorera mu dukiriro muri gahunda y’ikodeshagurisha bikaba bimaze imyaka 5 bidakoreshwa.

Ni nyuma yo kugezwaho kuwa Gatanu raporo ya Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi ku isesengura rya raporo y’igenzura ricukumbuye yakozwe n’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta ku mikorere y’udukiriro.

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yasabye Minisitiri w’Intebe ibintu bikurikira:

Kuyigaragariza ingengabihe y’ivugururamikorere ry’udukiriro hagamijwe kunoza imiyoborere, ihuzabikorwa n’ikurikiranabikorwa byatwo mu rwego rwo kudufasha kugera ku ntego twashyiriweho.

Kuyigaragariza uburyo bwo kuvugururwa gahunda y’Ikodeshagurisha hagamijwe ko abagenerwabikorwa bayo bayibyaza umusaruro no kwishyura inguzanyo bahabwa mu rwego rwo kugira ngo iyi gahunda igere kuri benshi bayikeneye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *