Kuwa 2 Kamena buri mwaka, hibukwaho Abatutsi biciwe i Kabgayi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hakaba hagitangwa ubutumwa busaba uwaba afite amakuru y’aho imibiri y’Abatutsi bishwe iherereye kuyatanga, igashyingurwa mu cyubahiro nyuma y’imyaka 30.
Kuri iyi tariki nibwo izahoze ari ingabo za RPA zarokoye Abatutsi bari basigaye muri icyo gice cya Kabgayi bari bataricwa n’Interahamwe.
Ku nshuro ya 30 hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 33, irimo imishya 24 yabonetse n’indi 9 yimuwe aho yari isanzwe ishyinguye.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline asaba abatuye muri aka Karere by’umwihariko mu Mirenge ya Nyamabuye, Shyogwe n’uwa Byimana wo mu Karere ka Ruhango baturiye Kabgayi, bafite amakuru y’aho imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yaba iherereye kuyatanga igashyingurwa mu cyubahiro.
Ati: “Turasaba by’umwihariko abatuye mu bice byegereye Kabgayi bafite amakuru y’aho imibiri y’Abatutsi bari barahungiye i Kabgayi biciwe kuyatanga, kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro kandi binakomeze Ubumwe bw’Abanyarwanda.”
Yongeyeho kandi ko hari n’Abatutsi bapakirwaga muri bisi bakajyanwa muri Nyabarongo no kwicirwa mu Karere ka Ngororero.

Urwibutso rwa Kabgayi ubu ruruhukiyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igera ku 12 175, harimo n’imibiri yashyinguwe mu cyubahiro kuri iki Cyumweru 33, muri yo 24 ni iyabonetse naho 9 ni iyimuwe.


