U Rwanda rurateganya gukoresha ifaranga ry’igihugu ry’ikoranabuhanga

Sangiza iyi nkuru

U Rwanda rurateganya gutangira gukoresha ifaranga ry’ikoranabuhanga rizwi nka “Central Bank Digital Currency (CBDC)” mu myaka ibiri iri imbere, mu rwego rwo gushyira ingufu mu bikorwa byo kunoza gahunda y’imari no kwihagararaho nk’umukinnyi ukomeye mu bihe biri imbere by’ubukungu bw’Isi.

Ifaranga ry’ikoranabuhanga cyangwa “digital currency” ry’igihugu, nk’uko Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) ibivuga, rizaha Abanyarwanda ubundi buryo butekanye, bwisanzuye, kandi bworoshye kurusha amafaranga ya cash. Bizagura kandi imari binyuze mu kwinjiza abaturage benshi badakoresha amabanki kugira uruhare mu bukungu busanzwe.

Mu gihe ifaranga ry’ikoranabuhanga rigenda rizamuka mu gukoreshwa ku Isi yose, byafasha leta n’ibigo byigenga kwitabira ubucuruzi mpuzamahanga nta nkomyi.

Ariko ku Banyarwanda benshi, kimwe no ku Isi hose, igitekerezo cya CBDC gikomeza kuba mu bitekerezo.

Mu kiganiro cyihariye na ‘The New Times’, Soraya Hakuziyaremenye, Guverineri wungirije muri Banki Nkuru y’u Rwanda, yasobanuye intambwe zigomba guterwa mu kugera ku ifaranga ry’igihugu ry’ikoranabuhanga, ndetse n’inyungu rishobora kugirira rubanda.

Yavuze ko abafatanyabikorwa bakomeye b’u Rwanda nk’u Bushinwa barimo kugerageza iri Yuan ry’ikoranabuhanga, kandi Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi uteganya gukoresha ifaranga rya digitale mu 2025.

Yagize kandi ati “Tugomba kandi gushyiraho ikigo cy’ifaranga cya EAC kizakora kugira ngo habeho ifaranga rimwe, cyagombaga gutangira mu 2023, ariko kiracyari icyo kwemezwa n’abakuru b’ibihugu.

Hariho intambwe nyinshi ziracyakenewe mbere yuko tubona ifaranga rimwe

Ariko sinkeka ko dukwiye kwiheba.

Iyo urebye mu yindi miryango mpuzamahanga, nk’urugero, Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, byatwaye imyaka irenga 40 kugirango Euro ibeho.

Ntekereza ko igihe ntarengwa cyo mu 2031 ari cyiza..”

Ifaranga rya CBDC ritandukanye n’andi mafaranga y’ikoranabuhanga azwi nka ’Cryptocurrency’ ari n’aho ayo mu bwoko bwa Bitcoin abarizwa. Igitandukanya “Central Bank Digital Currency” na ‘Cryptocurrency’ n’uko ko kimwe kigenzurwa na Banki Nkuru y’Igihugu mu gihe ikindi gishobora kugenzurwa n’ubonetse wese.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *