Polisi yo muri Elgeyo Marakwet mu gihugu cya Kenya iri gukora iperereza ku kibazo cy’umupolisi warashe akica abashinzwe kurinda amashyamba babiri mu ijoro ryo ku Cyumweru.
Umupolisi uzwi nka Evans Kimtai yarashe abashinzwe kurinda amashyamba bombi mbere yo kwitunga umututu w’imbunda na we akirasa nk’uko iyi nkuru dukesha The Star ikomeza ivuga.
Nk’uko abapolisi babitangaza, ngo uyu mupolisi wo mu ishami rishinzwe irondo ku mipaka muri Turkana yarashe ba nyakwigendera bombi bakorera kuri sitasiyo yabo ya Cheranganyi.
Kimutai yari avuye i Todonyang aho abarizwa maze arasa aba bombi nyuma yirasa mu rwasaya.
Yitwaje imbunda ya AK47, yagabye igitero kuri sitasiyo nko mu gicuku arasa abo barinzi bombi bafite imyaka 22 na 20. Umurinzi wa gatatu na we yarashwe arakomereka muri icyo gikorwa.
Umuyobozi w’akarere, Andrew Chemalingo, ni we watabaje abapolisi bihutiye kugera aho byabereye.
Imbunda imwe ya AK 47 na magazine byinshi byatowe aho byabereye.
Umuyobozi wa polisi mu ntara ya Elgeyo Marakwet, Peter Mulinge, yatangaje ko uwagabye igitero yaba yarigeze kugirana ubucuti n’umwe mu bashinzwe amashyamba wishwe ariko bombi bari baherutse gutandukana.


