RGB yasabye amadini kubahiriza amategeko n’amahwiriza mu gihe cy’amatora

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, RGB, rwasabye amadini n’amatorero kugira uruhare mu migendekere myiza y’amatora.

Dr Usta Kayitesi uyobora uru rwego, yasabye abayobozi b’amadini n’amatorero kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga amatora ndetse bakanagira uruhare mu kwigisha abayoboke babo imiterere y’iki gikorwa cyane ko bahawe ubumenyi buhagije ku migendekere yayo.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandi nayo irakangurira abayobozi b’amadini n’amatorero, kugira uruhare rw’ubukangurambaga ku bayoboke bayo mu rwego rwo gusobanukirwa n’igikorwa cy’amatora.

Basabwe kugira uruhare mu kwigisha abayoboke no gutegura ibyumba bizakoreshwa cyane ko ahanini hazakoreshwa ibyumba by’amashuri.

Mu kiganiro cyahuje ubuyobozi bwa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB abahagarariye amadini n’amatorero mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri basobanuriwe icyo amategeko ateganya ku myitwarire y’abanyamadini n’amatorero mu gihe cyamatora.

Amadini n’amatorero yashimiwe uruhare bagira mu bihe by’amatora batanga ibyumba by’amashuri bikorerwamo amatora cyane ko 65% y’ibigo by’amashuri biri mu maboko yabo.

Ni ubutumwa bavuga ko bakiriye neza kandi ko biri mu nshingano zabo zo kubaka igihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *