Mu Karere ka Musanze hatangijwe inama mpuzamahanga y’iminsi ibiri yiga ku mutekano, amahoro n’ubutabera yafunguwe kuri uyu wa kabiri tariki 05 ikazasozwa ku wa 06 Kamena 2024.
Iyi nama ikaba iri kubera mu ishuri rikuru rya Polisi (NPC) ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda, ijyanye na gahunda y’amasomo amara umwaka ahabwa ba Ofisiye bakuru baturuka mu bihugu icyenda byo muri Afurika birimo u Rwanda, Botswana, Kenya, Lessoto, Malawi, Namibie, Somalie, Soudan y’Epfo na Tanzania.
Uyu mwaka ibi biganiro bizibanda ku nsanganyamatsiko igira iti: “Amahoro n’umutekano mu isi ya none: Uko byifashe muri Afurika.” (Peace and Security in the Evolving Global Dynamics: Implications for Africa).
Dr. Emmanuel Ugirashebuja, Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda, akaba n’intumwa nkuru ya Leta, atangiza iyi nama yavuze ko iyo nsanganyamatsiko ibiganiro bizubakiraho iziye igihe, aho uko iterambere ryiyongera rizana n’ibihungabanya amahoro n’umutekano, kandi ibyo bikagira uruhare mu guhungabanya umudendezo wa Kiremwamuntu”.
Ni inama yitabirwa n’impuguke zitandukanye zo hirya no hino muri Afurika zungurana ibitekerezo mu biganiro bivuga ku mahoro, umutekano n’ubutabera muri Afurika.


