Kuri uyu wa Gatatu, abasirikare ba Liban barashe kandi bafata umuntu warashe kuri Ambasade ya Amerika i Beirut, nk’uko Ingabo za Liban zibitangaza.
Ibitangazamakuru byaho byavuze ko habaye kurasana n’uwagabye igitero, uzwi gusa ko afite ubwenegihugu bwa Syria, mu minota igera kuri 30 mbere y’ifatwa rye.
Abayobozi b’ingabo na ambasade bavuze ko abashinzwe umutekano batabaye vuba muri icyo gitero ariko ko umuzamu wa ambasade yakomeretse.
Intambara muri kariya karere zikomeje kwiyongera, nyuma y’ibitero byambukiranya imipaka hagati y’ingabo za Israel n’umutwe wa Hezbollah wo muri Liban, bifitanye isano n’intambara ibera muri Gaza.
Ibi bikorwa byambuka umupaka wa Israel na Liban byimuye abantu ibihumbi ku mpande zombi.
Kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yateguje “ibikorwa bikomeye” byo kurwanya Hezbollah ubwo yasuraga umupaka.
Nk’uko ibitangazamakuru byaho bibitangaza, ngo uwagabye igitero warashwe n’igisirikare cya Liban yari yambaye ikositimu yirabura yuzuye amaraso yanditseho “Leta ya kisilamu” mu cyarabu no mu cyongereza mpu mpine “I” na “S”.
Impamvu y’igitero cyagabwe ku nyubako irinzwe cyane i Beirut ntiramenyekana neza.


