FARDC itangiye gushinja imitwe imwe ya Wazalendo gukorera M23

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bwa FARDC mu gice cy’amajyaruguru bushinzwe ako gace kuva Kanyabayonga kugera Goma bwasabye imitwe yitwaje intwaro yose yitwa Wazalendo, ikorera mu karere ka Beni-Butembo na Lubero kwimenyekanisha ku mitwe ya FARDC yegereye ingabo zabo.

Ingabo za guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo zirashinja amwe muri ayo matsinda ya Wazalendo “gukorera umwanzi” muri zone y’imirwano hagati ya FARDC na M23 ikikije Kanyaboyanga nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ikomeza ivuga.

“Byagaragaye mu gace kaberamo imirwano yo kurwanya M23 ishyigikiwe n’ingabo z’u Rwanda ko hari abarwanyi ba Wazalendo bakina umukino w’umwanzi. Mu gikorwa cyo guhindura ingabo zacu i Kanyabayonga, hari bamwe bateje urujijo kandi uku kwitiranya ibintu kwabaye ishingiro ry’ubwoba mu baturage. Niyo mpamvu ubuyobozi bw’ingabo bashinzwe ibikorwa by’amajyaruguru bategetse bamwe mu bayobozi ba Wazalendo kumenyekanisha abarwanyi babo no kwerekanaa ibimenyetso byihariye bibaranga ku bayobozi b’imitwe ya FARDC ibegereye, ” ibi bikaba byasobanuwe n’umuvugizi wa Sokola 1 mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa RDC, Colonel Mack Hazukay.

Ku bwe, amatsinda afitweho ikibazo cyane ni ay’imitwe ya Front des patriotes pour la paix/Armée du Peuple (FPP / AP) ya Kabido na Union des patriotes pour la libération du Congo (UPLC) ya Kambale Mayani.

Nk’uko Colonel Mack Hazukay abitangaza, ngo nyuma y’amasaha 48, abatazubahiriza aya mabwiriza bazafatwa nk’abanzi ba FARDC.

Colonel Mack Hazukay ati « Abazanga kubyubahiriza bazafatwa nk’abanzi ba FARDC. Kugeza ubu, twibasiye Kabido na Mayani kuko ari bo matsinda akomeye. »

Hashize iminsi itari mike, FARDC irwana na M23 yigaruriye uturere twinshi hafi ya Kanyabayonga.

FARDC irashaka kubirukana aho hantu ariko bikomeje kuyibera ikizamini none itangiye kwitana ba mwana n’abafatanyabikorwa ba yo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *