gptbqvsxgaal_cm.jpg

CG Felix Namuhoranye yahaye impanuro abapolisi 240 bitegura kujya mu butumwa

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yahaye impanuro abapolisi 240 bitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudan y’Epfo.

Itsinda rihabwa impanuro rizasimbura irindi rimaze igihe cy’umwaka muri ubwo butumwa.

gptbqvsxgaal_cm.jpg

Muri Mata 2024, abandi bapolisi 460 biteguraga kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrica bahawe impanuro nk’izi n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa (DIGP) Vincent Sano (MINUSCA).

gptbqvixcaa3vzw.jpg

Bari bagize amatsinda atatu arimo itsinda RWAFPU II-9 rigizwe n’abapolisi 180 bayoboye na Chief Superintendent of Police (CSP) Boniface Niyitegeka, berekeje ahitwa Kaga-Bandoro mu Majyaruguru y’igihugu, aho bagiye gusimbura bagenzi babo bamazeyo umwaka.

gptbqvhwqaa-0lc.jpg

Andi matsinda abiri ni RWAFPU I-10 rigizwe n’abapolisi 140 bayobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Jean Claude Munyeragwe n’itsinda RWAPSUI-9 rigizwe n’abapolisi 140 bayobowe na SSP Ildephonse Rutagambwa, azakorera mu Murwa mukuru Bangui.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *