Umugabo w’imyaka 36 y’amavuko utatangajwe amazina , akaba akomoka mu gace ka Keda muri Malaisie yasabiwe n’urukiko gufungwa imyaka 1200 kubera ibyaha akurikiranyweho.
Uyu mugabo ashinjwa ibyaha by’ubwicanyi yakoreye abantu batandukanye ndetse n’iby’ubusambanyi ari kuregwa kuba yarakoreye umwana we w’umukobwa w’imyaka 15.
[xyz-ihs snippet=”google”]
Urukiko rwo muri iki gihugu giherereye mu Majyepfo y’Uburasirazuba bwa Azia rwatangaje ko uyu mugabo naramuka ahamwe n’ibi byaha byose aregwa nta kabuza gufungwa imyaka 1200 ni cyo gihano rusanga yemerewe.
Uru rukiko rumushinja ibyaha bigera kuri 599 byiganjemo kwica no gusambanya ku ngufu.
AFP ivuga ko umukuru w’urukiko wungirije, Aimi Syazwani yemeje ko ibyaha uyu mugabo aregwa yabikoreye mu gihugu cye by’umwihariko mu mujyi wa Putrajaya wiganjemo abayoboke ba Islam.
Muri 2015, nibwo uyu mugabo yafunzwe by’agateganyo azira ibyaha nk’ibi, ariko nyuma aza kurekurwa ngo akurikiranirwe hanze, aho yaje kongera gufatwa mu byaha bimwe noneho agashyikirizwa ubutabera bwasaga n’ubwibagiwe kumukurikirana bityo bugahita bumwitaho cyane.
Urukiko ruvuga ko yatangiye gukora ibi byaha ku myaka ye 20 y’amavuko, akajya afungwa akongera agafungurwa kugeza ubwo ageze ku myaka 30 akibikora gusa hakaba ibyo baburira gihamya gusa kuri ubu na byo bikaba byashyizwe mu mubare w’ibyo ashinjwa.
[xyz-ihs snippet=”google”]
Ku itariki ya 26 Nyakanga, ni bwo urukiko rwanzuye ko ibi byaha akurikiranyweho biri mu byaha bikomeye muri kiriya gihugu bityo akaba agomba kubiryozwa mu buryo bwihariye ari bwo bwo gufungwa imyaka isaga 1000.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com


