Burna Boy yishyuriye abarwayi bose amafaranga y’ibitaro

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Burna Boy wo muri Nigeriya wamenyekanye mu njyana ya Afrobeat yigaruriye imitima ya benshi kubera ibikorwa by’impuhwe yagaragaje mu bitaro bya kaminuza bya Port Harcourt (UPTH).

Uyu muhanzi wegukanye ibihembo bya Grammy yasuye ibi bitaro maze yiyemeza kwishyurira abarwayi bose amafaranga y’ibitaro.

Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyamba yerekana uyu muhanzi ari gusohoka muri bitaro ari nako imbaga y’abarwayi n’abaforomo bavuza induru bamwishimiye kubera igikorwa cy’urukundo yari amaze kuhakorera.

Bitangazwa ko Burna Boy yishyuye amafaranga yose ibi bitaro byishyuzaga abarwayi bari babirwariye gusa ayo mafaranga ntabwo yigeze atangazwa mu binyamakuru byo muri Nigeria byatangaje aya makuru.

Ubwo yari agiye gusohoka muri bitaro, abarwayi n’abaforomo bamwe bari ku kazi, bazengurutse uyu muririmbyi banezerewe kandi bashimira ibyo yabakoreye ari nako bamubyinira.

Ibitangazamakuru byemeza ko uruzinduko rwa Burna Boy mu bitaro rutari rugamije kwiyamamaza ahuwo rwari rugamije igikorwa cy’urukundo no gufasha abababaye.

Amakuru y’ibikorwa bya Burna Boy muri ibi bitaro bya kaminuza yahise akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, bituma abantu benshi bamwishimira kurushaho.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Burna Boy yishyuriye abarwayi bose amafaranga y’ibitaro
    Yego burna boy imana imuhe umugisha mwinshi pe kugiraneza ntako bisa dore kumunyarwanda agirati giraneza wigendere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *