Kenya: Imyigaragambyo yatumye Leta yisubira ku misoro yagombaga kuzamurwa

Sangiza iyi nkuru

Leta ya Kenya, yahagaritse gahunda yo kuzamura imisoro n’amahoro ku bicuruzwa bimwe na bimwe nkenerwa bya buri munsi.

Mu byari kuzamurirwa umusoro, harimo amavuta n’isukari. Ikindi cyari cyaraje ishinga abaturage n’uburyo umusoro w’ivunjisha wari kuzamurwa ku kigero cya 16%.

Ni mu gihe amatagisi akoreshwa mu kazi imisoro yari kwiyongeraho kugera ku bice 2.5 % nayo reta yayavanye muri gahunda y’itegeko ritegekanya amafaranga icyo gihugu kizakoresha mu mwaka wa 2024-2025.

Leta yahagaritse iyi misoro, nyuma y’aho abenegihugu bakoreye imyigaragambyo bamagana izamurwa ry’imisoro.

Prezida Ruto yasohoye itangazo avuga ko umunyagihugu atsinze, kuko itegeko rizajyanwa mu nama nshingamateko ya Kenya kuri uyu wa gatatu mu rwego rwo kwimakaza demokarasi.

Impamvu muzi yo gushaka kuzamura imisoro n’amahoro, ngo ni uburyo iki gihugu kirimo guhura n’ihungabana ry’ubukungu. Hakaba hibazwa ahandi amafaranga yo kubuzamura azava mu gihe imisoro itazamuwe.

Ingengo y’imari reta ya Kenya itegekanya gukoresha agera ku ma miriyaridi 29 z’amayero. Ni ubwa mbere Kenya itegekanije gukoresha amafarnga angana uko kuva yakabaho. Reta ya Kenya iri no mu madeni ya miriyaridi 71 z’amafaranga y’abanyaburaya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *