Umukinnyi w’amafilime w’Umunyakanada, Donald Sutherland, umustar wa firime zirimo The Hunger Games na Don’t Look Now, yapfuye afite imyaka 88 nyuma y’uburwayi bumaze igihe.
Umuhungu we, umukinnyi wa filime, Kiefer Sutherland, wamamaye muri 24H Chrono na Designated Survivor, yagize ati: “N’umutima uremereye, ndababwira ko data, Donald Sutherland, yitabye Imana. Njye ku giti cyanjye ndatekereza ko ari umwe mu bakinnyi bakomeye mu mateka ya filime.
“Ntiyigeze ahangayikishwa na role, yaba nziza cyangwa mbi. Yakundaga ibyo akora kandi yakoraga ibyo akunda, kandi ntawushobora gusaba ibirenze ibyo. Ubuzima yabayeho neza.”
Sutherland yari afite filimi hafi 200 mu izina rye mu gihe kirenga igice cy’ikinyejana.
Aya makuru yashenguye benshi mu bo bakoranye nkuko iyi nkuru dukesha BBC ikomeza ivuga.
Rob Lowe, wakinanye na Sutherland muri miniseries ya Salem’s Lot , yise uwo bigeze gukinana “umwe mu bakinnyi bacu bakomeye”.
Yanditse kuri X / Twitter ati: “Nagize amahirwe yo gukorana nawe mu myaka myinshi ishize, kandi sinzigera nibagirwa charisma n’ubushobozi bwe.”
Cary Elwes, umwe mu bakinnyi ba filime bakinanye muri series za Uprising mu 2001, yavuze ko yababajwe cyane n’urupfu rwa Sutherland.


