Vladmir Putin yijeje Korea y’Epfo igisubizo kitayishimisha mu gihe yaha intwaro Ukraine

Sangiza iyi nkuru

Vladimir Putin yihanangirije Koreya y’Epfo avuga ko izaba ikoze “ikosa rikomeye” niramuka ihaye intwaro Ukraine mu ntambara yo kurwanya u Burusiya.

Ibi yabitangaje nyuma y’uko Seoul ivuze ko irimo gutekereza ko ishobora kubikora, mu rwego rwo gusubiza amasezerano mashya y’u Burusiya na Koreya ya Ruguru yo gufashanya mu gihe hagabwa “igitero” ku bihugu byombi.

Kuri uyu wa Kane, itariki 20 Kamena, Perezida Putin yabwiye abanyamakuru ko Moscou “izafata ibyemezo bishoboka ko bitazashimisha ubuyobozi buriho muri Koreya y’Epfo” niba Seoul ifashe icyemezo cyo guha intwaro Kyiv.

Umuyobozi w’u Burusiya yavugiye ibi muri Vietnam, nyuma gato y’uruzinduko rwamugendekeye neza i Pyongyang, aho yasinyanye amasezerano yo kwirwanaho n’umuyobozi wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un.

Seoul yari yaramaganye mbere ayo masezerano ivuga ko abangamiye umutekano w’igihugu, kandi umujyanama w’umutekano mu gihugu, Chang Ho-jin, yavuze ko igihugu cye giteganya “kongera gusuzuma ikibazo cy’inkunga y’intwaro muri Ukraine”.

Nyuma y’ijambo rya Putin, Ibiro bya Perezida wa Koreya y’Epfo byatangaje kuri uyu wa Gatanu ko bizasuzuma “inzira zitandukanye” zo guha intwaro Ukraine kandi ko imyifatire yayo “izaterwa n’uburyo u Burusiya buzitwara”.

Ibiro Ntaramakuru Yonhap byatangaje ko abategetsi b’iki gihugu bateganya guhamagaza Ambasaderi w’u Burusiya muri Koreya y’Epfo kugira ngo atange ibisobanuro.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *