Mu majyaruguru y’Ubuhinde hagiye kumara icyumweru cyose hari ubushyuhe bukabije buri ku gipimo cya 44-45C (113F).
Ubu bushyuhe bukabije bumaze igihe bwatumye hakoreshwa umuriro w’amashanyarazi mwinshi cyane kubera ko byabaye ngombwa ko Abahinde bakoresha cyane imashini zikonjesha inzu maze bituma haba ibura ry’umuriro rya hato na hato ku wa mbere i Delhi. Byagize kandi ingaruka mbi ku iboneka ry’amazi meza muri uwo mujyi.
Abantu babarirwa muri mirongo bapfuye bazize ubushyuhe bukabije kuva impeshyi y’Ubuhinde yatangira mu kwezi kwa gatatu ku buryo hapfuye 50 mu gihe cy’iminsi itatu mu ntangiriro z’uku kwezi muri leta za Uttar Pradesh na Odisha.
Impeshyi yo mu Buhinde ubusanzwe irangwa n’ubushyuhe bwinshi ariko uyu mwaka bwo byabaye akarusho kubera uruzuba rukabije cyane rwabonetse kenshi.
Muri iki gihe ibice byinshi by’isi byibasiwe n’ubushyuhe buri hejuru y’ubusanzwe, abahanga mu bumenyi bw’ikirere bakavuga ko ibi ahanini biterwa n’ubushyuhe bukabije bw’umubumbe w’isi buterwa n’ihindagurika ry’ikirere.
Mu gihe hari uduce tumwe na tumwe duhura n’ubukonje bukabije, uturere twinshi cyane hirya no hino ku isi turimo kwibasirwa n’ubushyuhe bwinshi bufatwa nk’ubudasanzwe. Nk’uko bivugwa n’umunyamakuru wa BBC Chris Fawkes wo mu ishami ry’iteganyabihe, ubu bushyuhe bukabije cyane “ni ikimenyetso cy’imihindagurikire y’ikirere”.


